Burera: Arakekwaho kwica nyirakuru wari ufite imyaka 88

Sematabaro uri mu kigero cy’imyaka 26 arakekwaho kwica nyirakuru Nyirarugero Anne Marie w’imyaka 88, amuziza imitungo.

Burera ni mu ibarritukura

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022, bibera mu Murenge wa  Gahunga, Akagari ka Gisizi, Umudugudu wa Ruri , Akarere ka Burera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisiza,Nizeyimana Davide, yabwiye UMUSEKE ko ukekwa yahise atabwa muri yombi.

Yagize ati “Byabaye nka saa moya n’igice, mpagera nka saa tatu. Ukekwa we ari mu baboko ya Polisi.”

Gitifu Nizeyimana avuga ko  asanzwe ari igihazi kuko yajyaga abuza umutekano abaturage. Avuga ko bikekwa kuba yamujijie imitungo.

Yagize ati “Ikibazo cyabayeho, uwo mugabo asanzwe agira ikibazo cyo kubuza umutekano. Kugeza ubwo n’umugore yari yaramutaye yarigendeye kubera inkoni, yigira iwabo.

Yarari ku musaba umurima kandi umukecuru ari mu cyiciro cya mbere, nta wo afite. Abo mu muryango bakamubwira ko nta bindi umukecuru afite, yashakaga kuba yazungura.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagaragaza ibibazo mbere y’uko hagaragara uhatakarizwa ubuzima.

Yagize ati “Ubutumwa twaha abaturage nu uko abaturage bafite Ibibazo nk’ibyo byo mu muryango bajya babigaragaza abaturage bakabafasha aho kugira ngo akibike ku mutima.”

- Advertisement -

UMUSEKE yamenye amakuru ko uwo mukecuru yishwe n’umwuzukuru we babanaga mu nzu,  gusa ikindi ni uko yari amaze umwaka afunzwe akekwaho kwangiza inzu ye no kumutemera urutoki, ariko aza gufungurwa nyuma yo kwirega no gusaba Imbabazi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Musanze gukorerwa isusuzuma.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW