Burkina Faso: Lt Col Damiba wakorewe Coup d’Etat yemeye kuva ku butegetsi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Lt Col Paul-Henri Damiba wakorewe Coup d’Etat ku wa Gatanu

Perezida wa Burkina Faso, Lt Col Paul-Henri Damiba wakorewe Coup d’Etat ku wa Gatanu, yemeye kurekura ubutegetsi.

Lt Col Paul-Henri Damiba wakorewe Coup d’Etat ku wa Gatanu

Ubu Burkina Faso iyobowe na Capitaine Ibrahim Traoré, ndetse yakiriye kwegura kwa Lt Col Paul-Henri Damiba.

Lt Col Paul-Henri Damiba si we watangaje ko yeguye ahubwo byavuzwe n’abayobozi b’amadini n’abategetsi b’amoko atandukanye atuye Burkina Faso abo bita Leaders coutumiers.

Kwegura kwa Lt Col Damiba gukurikiye ibikorwa byibasiye Ambasade y’Ubufaransa n’ibindi birango byabwo muri Burkina Faso, babushinja kumuhisha

Abayobozi b’amadini muri Burkina Faso basamye itangazo ririmo kwegura kwa Lt Col Damiba, bavuga ko yabikoze agamije kugabanya ingaruka zashoboraga kuba haba ku bantu no ku bikorwa remezo iyo atemera kurekura ubutegetsi.

Lt Col Damiba yasabye ibintu birindwi bigomba kubahirizwa, harimo kumumenyera umutekano, kwemera gukomeza inzira y’ubwiyunge, no kwemera ko ubutegetsi buzasubizwa abasivile mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ni inshuro ya kabiri mur Burkina Faso habaye Coup d’Etat mu gihe kitageze ku mwaka, muri Mutarama 2022, uyu Lt Col Damiba yahiritse ku butegetsi Roch Kaboré amushinja ko yananiwe guhangana n’imitwe ya kisilamu yica abantu.

Kuri iki cyumweru, Capitaine Ibrahim Traoré ari mu kimodoka cy’intambara, yiyeretse abaturage bo kumurwa mukuru Ouagadougou arinzwe cyane, ariko abaturage benshi bagaragaza ko bamushyigikiye.

Burkina Faso imaze kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi ku ngufu inshuro 8 kuva ibonye ubwigenge mu 1960.

- Advertisement -
Ubu Burkina Faso iyobowe na Capitaine Ibrahim Traoré
Kuri iki Cyumweru, Capitaine Ibrahim Traoré yiyeretse abaturage

UMUSEKE.RW