Ferwacy yijeje ubufasha abanya-Kirehe bafite impano y’igare

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare [Ferwacy], ryijeje ubufasha abagaragaje ko bafite impano muri uyu mukino mu Akarere ka Kirehe.

Abanya-Kirehe bakunda umukino wo gusiganwa ku magare

Kuwa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, mu Akarere ka Kirehe habaye isiganwa ry’amagare ryahawe izina rya ‘Gisaka Race’. Ni irushanwa ryabanjirijwe n’irindi ryo gushaka abafite impano muri uyu mukino ariko batagira amakipe bakinira.

Impamvu yo gushaka abafite impano yo gukina uyu mukino w’amagare, ni ugushaka abakinnyi bazakina Shampiyona y’Isi mu magare izabera mu Rwanda mu 2025.

Aganira n’abanyamakuru, perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, [Ferwacy], Murenzi Abdallah, yavuze ko abatoranyijwe nk’abafite impano yo gutwara igare, bagiye kwitabwaho ndetse bazoherezwa ku mugabane w’i Burayi gufashwa gukuza impano zabo.

Ati “Ntabwo birangiriye aha kuko abafite impano yo gutwara igare bazakurikiranwa. Nk’ubuyobozi dufite inshingano yo kubafasha kubyaza umusaruro impano zabo.”

Yakomeje agira ati “Abatoranyijwe bazanafashwa kujya i Burayi mu kwimenyereza [stage] kugira ngo bakomeze kwitabwaho. Uretse ibyo, mu Rwanda hazanaza impuguke zivuye muri UCI kugira ngo badufashe kubitaho. Ni ukuvuga ngo bazakomeza gukurikirwa.”

Uretse kuba abaturage b’i Kirehe ari bo bahereweho, Ferwacy ifite gahunda yo kuzenguruka u Rwanda ishaka abafite impano yo gutwa igare ariko hibandwa ku bakiri baton go bategurirwe kuzakina Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025.

Abana babanje kugaragaza ko bafite impano zo gukina umukino wo gusiganwa ku igare
Abaturage bo muri Kirehe bari baje gushyigikira impano ziri muri uyu mukino

UMUSEKE.RW