Ferwafa yahuguye abayobozi b’amakipe ku gukoresha TMS

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryatangaje ko ryahaye amahugurwa bamwe mu bahagarariye amakipe mu gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu guhererekanya no kwandikisha abakinnyi [FIFA TMS/DTMS].

Ferwafa yahuguye abahagarariye amakipe ku gukoresha ikoranabuhanga rya TMS

Kuwa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022, muri Hilltop Hotel habereye amahugurwa ya bamwe mu bahagarariye amakipe ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ferwafa, yatangaje ko abasaga 40 baturutse mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagabo n’abagore ari bo bari muri aya mahugurwa.

Bati “Abahagarariye amakipe y’icyiciro cya Kabiri mu bagabo n’icyiciro cya Mbere mu bagore basaga 40 nibo bitabiriye amahugurwa yateguwe na Ferwafa ajyanye n’ikoreshwa rya “FIFA TMS/DTMS” ndetse na “Ferwafa Connect”, uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu guhererekanya no kwandikisha abakinnyi.”

Aya mahugurwa yabereye kuri Hilltop Hotel yatangijwe n’Umunyamabanga Mukuru Muhire Henry, ashimangira ajyanye n’intego za Ferwafa zo kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo gukumira impaka zikunze kugaragara mu guhererekanya abakinnyi kubandikisha no kunoza imikorere.

Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu bagabo iteganyijwe gutangira tariki 29 Ukwakira 2022, mu gihe iy’icyiciro cya Mbere mu bagore izatangira itangire tariki 22Ukwakira.

Amakipe yose azitabira amarushanwa ategurwa na Ferwafa uyu mwaka, agomba guhererekanya no kwandikisha abakinnyi hifashishijwe FIFA TMS na FERWAFA Connect.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry niwe watangije aya mahugurwa
Umujyanama wa Ferwafa mu by’amategeko, Jules Karangwa ari mu batanze aya mahugurwa
Abagera kuri 40 bitabiriye aya mahugurwa
TMS ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu guhererekanya no kwandika abakinnyi
Buri wese yari afite mudasobwa ye yifashishaga mu kwiga gukoresha iri koranabuhanga

UMUSEKE.RW