Gatete Jimmy na Patrick Mboma bageze i Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abanyabigwi babiri mu mupira w’amaguru barangajwe imbere na rutahizamu w’Abanyarwanda, Gatete Jimmy na Patrick Mboma utazibagirana mu mitima y’abanya-Cameroun, bageze mu Rwanda muri gahunda ya Legends in Rwanda.

Gatete Jimmy yongeye kugaruka mu Rwanda

Aba bombi bageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, bakirwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru.

Gatete Jimmy byari biteganyijwe ko ahagera saa Sita n’igice z’ijoro, mu gihe Mboma yagombaga kuhagera Saa tatu z’ijoro zo kuwa Mbere wa tariki 10 Ukwakira 2022.

Biteganyijwe ko aba bombi n’abandi barimo Khalilou Fadiga, Anthony Baffoe, Laura Georges na Lilian Thuram, bazakorana inama n’inzego zitandukanye yo gutegura Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda mu 2024.

Gatete utazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, ni ubwa Mbere agarutse mu Rwanda kuva yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Visi Perezida wa Ferwafa, Habyarimana Marcel (ubanza ibumoso) yagiye kwakira Patrick Mboma
Patrick Mboma nawe yaraye i Kigali
Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry yagiye kwakira Gatete

UMUSEKE.RW