Gicumbi: Urwego rwa DASSO rwubakiye inzu umuturage utishoboye

Nyirabagenzi Judith umuturage utishoboye wabaga mu nzu iva kandi afite abana batanu bakanyagirwana, yagobotswe n’urwego rucunga umutekano mu baturage, rwa DASSO.

Inzu DASSO ya Gicumbi yubakiye umuturage utishoboye

Uyu muturage wubakiwe inzu atuye mu murenge wa Bwisigye, akagari ka Mukono, mu mudugudu wa Nyarumba.

Kuri uyu wa 13 Ukwakira, 2022 nibwo Nyirabagenzi yatewe inkunga na DASSO, avuga ko yari arambiwe kujya yimuka mu nzu mu gihe imvura yaguye.

Uyu muturage asanzwe abayeho mu buzima bugoranye cyane, dore ko atunze abana batanu wenyine, nta mugabo afite, kurya bimusaba kujya guca inshuro.

Mu gihe cy’ imvura nabwo yasohokaga akajya kugama mu baturanyi, yaba yaguye  mu masaha y’ijoro ikibazo kikarushaho kuba ingutu.

Abaturanyi ba Nyirabagenzi Judith bavuga ko yagiye ahura n’ikibazo cy’abagabo bamubwira ko biteguye kubana na we (kurushinga), ariko bamara kubyarana umwana bagahita bamuta, kandi ntibamufashe kubarera.

Mukamfizi Verena umuturanyi wa Nyirabagenzi Judith, avuga ko by’umwihariko ashima cyane kuba mugenzi wabo abonye icumbi, kuko hari igihe imvura yagwaga akiyambaza abaturanyi, kandi na bo batabashije kumucumbikira n’abana be batanu.

Agira ati: “Twamufashaga kumushakira aho atera ibiraka aca inshuro, agahinga kugira ngo abone uko agaburira abana be, ariko ikibazo cy’inzu yabagamo anyagirwa cyari kigoranye. Kuba abonye inzu isobanutse ni byiza cyane, ba DASSO bakwiye gushimwa.”

Nyirabagenzi Judith yabaga mu nzu iva igihe imvura yagwaga

Nyirabagenzi Judith mu byishimo byinshi yagarutse ku bikorwa bitandukanye Dasso Imaze iminsi imukorera mu rwego rwo kumushakira imibereho myiza.

- Advertisement -

Ati: “Ndashima cyane ba Dasso banyubakiye inzu igezweho, ubushize banzaniye ihene zo kumfasha kwiteza imbere, barahageze basanga n’inzu mbamo iranyagirwa bafata umwanzuro wo kumfasha kubona icumbi, none bampaye inzu igezweho Imana ikomeze kubafasha na bo.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney yavuze ko urwego rwa Dasso bakomeje gushyigikira Akarere mu bikorwa byo kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati “Ni ikintu cyiza cyo kubashimira mu gufata ibyemezo byo kwegereza abaturage iterambere, ariko aba baturage na bo turabasaba kubungabunga inkunga bagezwaho, bakabifata neza.”

Nyangabo Umuganwa Jean Paul ahagarariye Dasso mu karere ka Gicumbi, avuga ko ibikorwa byo kubakira abatishoboye ari umukoro bihaye kandi ko atari ubwa mbere babikoze. Avuga ko imihigo yo kuzamura imibereho y’abaturage bazakomeza kuyesa mu bushobozi bafite.

Ati: “Twe nk’urwego rwa Dasso twiyemeje ko umuturage aza ku isonga, nubwo tubafasha gucunga umutekano ariko tugendana na gahunda y’intumbero y’igihugu (NST1).”

Yavuze ko inzu bubatse ifite agaciro ka miliyoni 10.2Frw, ndetse bakomeza kwishakamo ubushobozi bakazafasha n’abandi.

Usibye igikorwa cyo kubacyira Nyirabagenzi Judith, kuri uyu munsi uru rwego rwanafashije abanyeshuri batishoboye biga mu kigo cy’amashuri muri G.S Mukono, babagenera ibikoresho by’ishuri, byiganjemo amakayi, amakaramu, inkweto zo kwambara, mu rwego rwo kubafasha kudatakaza amashuri.

Mu rugo rwa Nyirabagenzi Judith n’abana be, babahaye intebe zo mu ruganiriro, ibikoresho by’isuku, ndetse nibyo kurya bibafasha mu gihe gito na bo bagakomeza kwirwanaho mu buzima bwa buri munsi, banabaha ibiryamirwa.

DASSO yanamuhaye ibiryamirwa

UMUSEKE.RW