Hagaragajwe icyuho cy’abakora ubuvuzi bushingiye ku murimo “Occupational Therapy”

Bamwe mu bakora ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro  buzwi nka “Occupational Therapy” bagaragaje ko kuba mu mashuri ya Kaminuza hakigaragara umubare mucye w’abiga n’abigisha uyu mwuga ari bimwe mu bituma abafite ubumuga bakenera ubu buvuzi batabubona uko bikwiye.

Abiga ubu buvuzi hagaragajwe icyuho cyabo

Ibi babitangaje kuwa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi wahariwe ubuvuzi bushingiye ku murimo ngiro” Occupation Therapy”.Ni umunsi utegurwa n’ishyirahamwe ry’abakora uyu mwuga ku bufufatanye na Handicap Internationale.

Ubu buvuzi bwibanda ku bantu bafite ubumuga butandukanye bw’ingingo cyangwa mu  mutwe, bamufasha kwifasha, bamuvana aho ibintu abikorerwa n’abandi kugeza igihe yifashishije mu buzima bwe bwa buri munsi, akaba yasubira mu buzima busanzwe.

Umuyobozi w’umuryango Love with Actions  uyobora ikigo kirimo abaganga batanga ubu buvuzi ,agafasha kandi gakorera ubuvugizi abana bafite ubumuga , Kubwimana Gilbert, , yatangaje ko imyitozo ihabwa abafite ubumuga bw’ingingo cyangwa ubwo mu mutwe, bifasha ubwonko kongera kujya ku murongo, umuntu akabasha gukora imirimo itandukanye.

Yagize ati “Imyotozo bakorerwa, ubwo  bugorora ngingingo bahabwa, uko kumwigisha, nibyo bifasha kuvuga, gutekereza, gushyira ibintu ku murongo. Uramubwira uti mpa kiriya, yajya kugifata agafata ikindi, wavuga ngo zamura ikiyiko, bikanga, habaho uguhuza ku bwonko n’ikintu runaka. Kuri wowe udafite ikibazo urumva ari ibintu byoroheje ariko kuri wa wundi ufite ubumuga ni umwitozo ukomeye cyane.”

Uyu avuga ko kugeza ubu ubu buvuzi buhenze, agasaba ko Minisiteri y’Ubuzima yareba uburyo ubwisungane mu kwivuza bwakoreshwa.

Yagize ati “Niba umuntu yajayaga guhabwa insimburangingo cyangwa inyunganira ngingo yishyuye ku kiguzi cyo hejuru, biraza korohereza wa muntu udafite ubushobozi bwinshi kuza kubona na bya bikoresho ku kiguzi cyo hasi.”

Umuyobozi wa Love with Actions asanga ubu buvuzi ari ingenzi

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora umwuga wa Occupational Therapy mu Rwanda, Murebwayire Epiphanie yavuze ko kugeza ubu muri Kaminuza abasoza, abiga n’abigisha ubu buvuzi bakiri bacye, bityo bitanga icyuho kubabucyenera.

Yagize ati “Twe turifuza y’uko hakorwa ubukangurambaga, ubuvugizi, dushobore kumvikanisha ko aba Occupational therapists bakenewe ku Bitaro bya leta, iby’ibyigenga ndetse n’ibigo byita ku bafite ubumuga. Noneho na Minisiteri y’ubuzima muri ibyo Bitaro hirya no hino, noneho babashe  gufatanya n’abandi bakozi kwita ku barwayi bafite ubumuga bwaba ubwo mu mutwe n’ingigo.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Muri Kaminuza abarimu ni bacye cyane. Ubwo tuvuga ubukangurambaga, turabuvuga mu barangije ndetse n’abatararangiza amashuri. Abarimu baracyari bacye cyane ku rugero rugarara ariko nko ku ruhande rwa Kaminuza hari uburyo bari gukora kugira ngo ishake abandi barium kugira ngo na babandi basohoka, bajye ku isoko bafie ubumenyi buhagije.”

Umuyobozi wa koleji y’ubuzima muri Kaminuza y’uRwanda, Dr Kagwiza Jeanne, Yatangaje ko kugeza ubu ubu buvuzi bugenda butanga umusaruro by’umwihariko ku bantu bigeze imirimo itandukanye ariko bakaza gufatwa n’uburwayi cyangwa ubumuga butandukanye.

Yavuze ko mu giihe hakorwa ubukangurambaga, abantu barushaho kubusobanukirwa. Ati “Buriya umuntu atagize icyo akora ni ikibazo, umuntu wihebye akabura umurimo we ni ikibazo, ubwo rero uyu munsi turi kureba uburyo ubu buvuzi bwamenyekana mu Rwanda ariko cyane twirebaho ubushobozi dufite budufasha kubaha occupation therapy.”

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu muri Kaminuza y’uRwanda ishami ry’ubuzima hamaze kurangiza abagera kuri 39 bazobereye uyu mwuga. Muri abo babiri ni abarimu bigisha amasomo ya Occupational therapy.

Mu mwaka wa 2014 nibwo mu Rwanda hatangijwe ishyirahamwe ry’abakora ubuvuzi bushingiye ku murimo ngiro buzwi nka “Occupational Therapy”. Kugeza ubu habarurwa abakora uwo mwuga bagera kuri 41.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora umwuga wa Occupational Thearapy mu Rwanda, Murebwayire Epiphanie
Abakora uyu mwuga wa occupational Therapy biga muri Kaminuzay’uRwanda ishami ry’ubuvuzi baracyari bacye

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW