Imikino y’abakozi: Amatariki y’imikino ya nyuma yagiye hanze

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], ryatangaje ko tariki 28 Ukwakira na tariki 5 Ugushyingo uyu mwaka ari bwo hazakinwa imikino ya nyuma mu byiciro bitandukanye.

Shampiyona y’abakozi izasozwa tariki 5 Ugushyingo 2022

Ubusanzwe shampiyona y’abakozi, ikinwa mu byiciro bitatu, birimo ibigo bya Leta bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A] n’ibifite abakozi bari munsi y’i 100 [Catégorie B] ndetse n’ibigo bikina mu byikorera.

Imkino iteganyijwe tariki 28:

Umupira w’amaguru [Catégorie B]: RMB vs RISA (14h, Mumena)

Volleyball Categorie B: Minisports vs Primature (15h, SFB)

Volleyball Catégorie A: WASAC vs Rwandair (15h, CSK)

Imikino iteganyijwe tariki 5/11:

Football Catégorie A: Rwandair vs RBC

Basketball Catégorie A: Rwandair vs WASAC (09h, STECOL).

- Advertisement -

Basketball Catégorie B:  IPRC-Kigali vs Primature

Basketball [Ibigo byikorera]: BPR vs STECOL

Kugeza ubu haracyashakwa igisubizo kindi ku mikino yagombaga kuzabera muri IPRC-Kigali, nyuma y’aho iki kigo gifunzwe kubera ubujura bukivugwamo.

Rwandair FC itegereje umukino wa nyuma
RBC FC iri ku mukino wa nyuma
Iyi mikino isigaye irebwa cyane

UMUSEKE.RW