Ingabo z’u Burundi zishe abarwanyi 40 bavuga Ikinyarwanda

Nibura abarwanyi 42 bavuga Ikinyarwanda, bo mu mitwe yitwaje intwaro biciwe mu mirwano imaze igihe ishyamiranyije ingabo z’u Burundi na bo mu ishyamba ry’Ikibira.

Ingabo z’u Burundi zimaze iminsi zihanganye n’inyeshyamba mu ishyamba rya Kibira

Izi nyeshyamba zimaze igihe ziba muri iryo shyamba riherereye muri Komine za Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.

Urubuga SOS Médias Burundi ruvuga ko imirwano yarushijeho gukara mu byumweru bitatu bishize.

Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke, Carême Bizoza yemeje aya makuru, ariko ntiyigeze avuga iby’imyirondoro y’abo bantu.

SOS Médias Burundi yasubiyemo amagambo y’umwe mu bakora mu nzego z’umutekano wayihaye amakuru, avuga ko nibura inyeshyamba z’Abanyarwanda 42 biciwe mu mirwano naho abanda barenga 30 barakomereka, kandi bafashwe ari bazima.

Ati “Twatakaje abasirikare bagera ku 10 mu ngabo z’u Burundi, abandi 11 barakomereka, bari kwitabwaho ntabwo ubuzima bwabo buri mu kaga.”

Kuva ibyo bikorwa bya gisirikare bigambiriye guhashya inyeshyamba z’umutwe wa FLN bitangiye tariki 26 z’ukwezi kwa cyenda 2022, ngo hafashwe intwaro nini n’intoya.

Hari hashize iminsi Radio imwe mu zikorera i Burundi itangaje ko hari umusirikare wa kiriya gihugu wiciwe mu gico cy’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda.

ISOOKO: SOS Médias Burundi

- Advertisement -

UMUSEKE.RW