IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo kubera ubujura

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
IPRC Kigali yafunzwe by'agateganyo

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse by’agateganyo ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Kigali kubera ikibazo cy’ubujuru n’imyitwarire mibi byahagaragaye.

IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi kuri iki  Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022 rivuga ko IPRC Kigali ifunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugirango iperereza kuri ubu bujura rikorwe neza.

Bagize bati “Nyuma y’icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri, abakozi b’ishuri rya RP-IPRC ishami rya Kigali ndetse ‘abaturarwanda muri rusange ko iryo shuri rifunze by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye nonaha, kugirango iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.”

Minisiteri y’Uburezi ikaba yamenyesheje abantu ko ntamuntu wemewe kwinjira muri iri shuri, abanyeshuri bari mu kigo bakaba bari bufashwaekugera iwabo. Bongeye gusaba abafite amakuru yafasha iperereza kuba bayatanga kuri RIB ibegereye.

Ubwo  iri tangazo ryajyaga ahagaragara, UMUSEKE wagerageje kuvugisha bamwe mu bari mu kigo ariko bavuze ko nabo batunguwe n’iri tangazo rihagarika iri shuri kuko nta makuru bafite kuri ubu bujura.

Itangazo rifunga IPRC Kigali

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW