Kigali: Abubaka mu cyahoze KIE bakoze igisa n’imyigaragambyo bishyuza 

Bamwe mu baturage bubaka muri Kaminuza y’u Rwanda, hahoze hitwa KIE, bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo ku biro by’ishuri basaba guhembwa amafaranga bakoreye.

Abubaka imirimo yabo bayikoze ahahoze ari muri KIE

Mu baturage bagera kuri 60 bubaka inyubako zo muri iri shuri, barimo abafundi, abayedi, abasiga irangi n’abashushanya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira 2022, abo baturage bazindukiye kuri iryo shuri basaba guhabwa amafaranga y’ukwezi ndetse ko  bahagaritswe mu kazi batazi impamvu.

Umwe muri aba yabwiye UMUSEKE ko ahora asiragizwa Kandi ntabwirwe igihe azishyurirwa.

Yagize ati “Ku bwange mfiteyo Frw 80,000 kandi iki cyumweru ni icya gatatu. Aho nahagarariye gukora bari batubwiye ngo barahita bayaduha, dutanga fotokopi (photocopy) y’irangamuntu, konti, batubwira ko amafaranga duhita tuyabona, none kugeza n’ubu sindayabona.”

Uyu avuga ko kuba atarahembwa kandi hari umuryango agomba kwitaho biri guhungabanya urugo rwe.

Yagize ati “Urabona turi mu bihe by’abanyeshuri kandi tuba dukeneye kugura impuzankano, ibikoresho ndetse no gutunga imiryango yacu kandi hariya twakoraga ntabwo baduhaga ayo kurya, twitegeraga, ibyo byose biba ari ukwirwanaho.”

Undi na we uhuje ikibazo n’uyu muturage, avuga ko ubuyobozi buhora bubizeza ko bagiye kwishyurwa ariko  ntibishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Nakoreye hano muri KIE ariko baratubabaje, baratubeshya, ntituzi ibibazo byahabaye, ntibashaka kubitubwira, turaza bakatubwira ngo turabona ubutumwa, turabona ubutumwa… Icyumweru cyirashira, ukwezi kurashira.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “None abana ntibiga, badusohoye mu nzu, none baranaduhagaritse ntitunakora noneho. Ibaze guturuka Kimisagara n’amagaru tuje kwishyuza, abandi Nyabugogo, Nyamirambo. Turababaye cyane.”

Ushinzwe kubakisha izo nyubako ndetse no gucunga umutungo, Maniragaba Francois, yabwiye UMUSEKE ko atagira icyo atangaza kuko atari we ushinzwe gutanga amakuru.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi Nshingwabikorwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Nzitatira Wilson, ariko na we ntiyashima kutuvugisha.

Aba baturage barasaba ko bahabwa amafaranga bakoreye cyane ko bahagaritswe mu kazi.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW