M23 yafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Rutshuru Centre na Kiwanja (Video)

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Inyeshyamba za M23 zafashe Rutshuru Centre (Photo Internet)

Amakuru agezweho mu ntambara imaze iminsi 9 yubuye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta, FARDC, kuri uyu wa Gatandatu inyeshyamba zameje ko zafashe uduce turimo Rumangabo, na Rutshuru Centre.

Inyeshyamba za M23 zafashe Rutshuru Centre (Photo Internet)

Urubuga inyeshyamba zitangaho amakuru kuri Twitter, Goma24 mbere rwari rwatangaje ko M23 igenzura Rutshuru, Burayi na Rumangabo.

Ayo makuru ya nijoro, kuri uyu wa Gatandu, rwongeye kuyemeza ruvuga ko M23 igenzura Rutshuru Centre, Kiwanja na Kinyandoni.

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Uyu munsi harakurikiraho Nyiragongo / Kibumba, mbere yo gufata Goma.”

Kuri uyu wa Gatandatu kandi ngo M23 yakoresheje inama ebyiri abaturage ba Rutshuru.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa James Musafiri Mukendi, yerekana abambanye imyambaro ya M23 binjira muri Rutshuru Centre ari benshi.

- Advertisement -

Inyuma yabo hari abana babagenda inyuma, M23 yavuze ko babaherekeje ku kigo cya gisirikare kitwa PENA KIRINGA.

Ifatwa rya Rutshuru ryemejwe n’igitangazamakuru TAZAMA RDC Infos, kivuga ko abagiha amakuru babyemeje.

Kuri Twitter yabo banditse ngo “Nyuma yo kwihagararaho kw’ingabo za FARDC mu minsi myinshi, kugera mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira, Rutshuru Centre icyicaro cya Teritwari ya Rutshuru, n’agace ka Kiwanja byamaze gufatwa na M23, abaduha amakuru barabyemeza.”

TAZAMA RDC Infos mbere yari yanditse ko FARDC ikigenzura Rutshuru ariko ko abaturage bafite ubwoba bwo guhunga.

Ku wa Gatanu, inyeshyamba za M23 zafashe umupaka wa Kitagoma uri ku rubibi rwa Congo na Uganda, amakuru avuga ko zitarwanye cyane kuko ingabo za Leta zumvise amasasu zirahunga.

Inyeshyamba za M23 zafashe umupaka wa Kitagoma, ingabo za Leta ngo zirutse

UMUSEKE.RW