MONUSCO yasabye inyeshyamba za M23 guhita zihagarika intambara

Kuri uyu wa Gatandatu, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, yasabye ko inyeshyamba za M23 zihita zihagarika intambara.

General Marcos de Sa Affonso Da Costa wo muri Brazil ni we uyoboye ingabo za MONUSCO

Nta tangazo ryanditse MONUSCO yasohoye, ahubwo kuri Twitter yanditse ubutumwa bwamagana “ibikorwa by’amakimbirane” bya M23 n’ “no guhohotera abaturage b’abasivile”.

Ubwo butumwa bugira buti “MONUSCO yamaganye yivuye inyuma ibikorwa by’amakimbirane “actions hostiles du M23” n’ibikorwa bibi “répercussions graves” bikorerwa abaturage, ndetse igasaba guhagarika imirwano yose ubu.”

MONUSCO ivuga ko ifasha ingabo za Leta ya Congo mu kuziha ibikoresho bizifasha kugera mu duce zikoramo ibikorwa, ndetse ngo MONUSCO iracyahari kugira ngo itange ubwo bufasha.

Izi ngabo za UN zivuga ko mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro zashyizeho ikigo cyo guhuriza hamwe ibikorwa, zikaba zikoranamo n’ingabo za Congo, FARDC.

Mu butumwa MONUSCO yari yanyujije kuri Twitter nijoro ku wa Gatanu, yavuze ko yiteguye kurinda abaturage b’abasivile, b’inzirakarengane z’intambara zadutse muri Rutshuru.

Ivuga ko abaturage bahunze barinzwe n’abasirikare ba MONUSCO.

Ubutumwa bwa MONUSCO buje mu gihe M23 yafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Rutshuru Centre na Kiwanja.

Ingabo za MONUSCO hashize igihe abaturage bo mu mijyi itandukanye ya Congo, nka Goma, Butembo n’ahandi bazamaganye, bazisaba kuva ku butaka bwabo bazishinja kuba ntacyo zimaze.

- Advertisement -

M23 yafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Rutshuru Centre na Kiwanja (Video)

UMUSEKE.RW