Mu Rwanda hatangiye gukorehwa amavuta y’imodoka adahumanya ikirere

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Vivo Energy Rwanda ivuga ko amavuta yayo adahumanya ikirere

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya 38% by’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030. Ibi kugira ngo bizagerweho, birasaba uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye. Imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iri mu bihumanya ikirere, bikaba kimwe mu bihangayikishije, dore ko n’umubare w’ibinyabiziga ukomeza kwiyongera mu Rwanda.

Vivo Energy Rwanda ivuga ko amavuta yayo adahumanya ikirere

Uko kwiyongera kw’ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, iyi ikaba ari yo mpamvu hatekerezwa ubundi buryo bwakoreshwa ku binyabiziga budahumanya ikirere.

Vivo Energy Rwanda, ni bamwe mu bashoramari bafashe iya mbere mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye, bazana mu Rwanda amavuta y’ibinyabiziga aboneka kuri sitasiyo za Engen azwi nka ‘Engen EcoDrive’ azwiho kuba ibinyabiziga byayakoresheje bitohereza mu kirere imyuka ihumanya.

Saibou Coulibaly, Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, yavuze ko mu Rwanda ari ho ha mbere batangirije ikoreshwa ry’aya mavuta.

Yagize ati “Engen EcoDrive izafasha abayikoresha kubona itandukaniro mu bwiza bagereranyije n’andi bajyaga bakoresha. Aya mavuta akoze mu buryo afasha ibinyabiziga gukoresha lisansi na mazutu nkeya, atuma moteri igira isuku kandi akayirinda kwangirika.”

Yakomeje avuga ko  ayo  mavuta atuma ikinyabiziga gikoresha lisansi cyangwa mazutu nkeya.

Ati “Atuma kandi moteri ihora yogeje, bityo igahorana imbaraga, bityo ntinywe cyane.  Ayo mavuta anarinda umugese mu byuma byo mu binyabiziga. Aya mavuta ya Engen EcoDrive ngo bisaba ko ikinyabiziga kiyakoresha kitayasimburanya n’ayandi kugira ngo adatakaza umwimerere bikaba byatuma atagirira akamaro ikinyabiziga uko gikwiye.”

Saibou Coulibaly, Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda

Kompanyi ya Vivo Energy ifite icyicaro gikuru i London mu Bwongereza.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, aherutse kuvuga ko imikoranire n’abafatanyabikorwa mu kwihutisha izi ngamba bizafasha u Rwanda kugira ikirere kidahumanye, bityo bifashe no mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Dr. Jean Chrysotome Ngabitsinze, yashimye kompanyi ya Vivo Energy Rwanda ku bw’icyo gikorwa cyo gutangiza mu Rwanda gukoresha amavuta ya Engen EcoDrive.

Yagize ati “Ni igikorwa cy’ingenzi ku bakoresha ibinyabiziga mu Rwanda kuko bizafasha abaguzi gukoresha amafaranga make, kandi bikagabanya n’imyuka yangiza ikirere.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, na we yashimye umusanzu wa Vevo Energy ku isoko ry’u Rwanda, avuga ko ikoreshwa ry’amavut ya Engen EcoDrive bihura neza n’intego z’u Rwanda zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ayo mavuta agura 1580 kuri litiro, akaba aboneka kuri sitasiyo za Engen hirya no hino mu gihugu. Ubwo kuyakoresha byatangizwaga ku mugaragaro, abamotari bari ahabereye iki gikorwa baganirijwe ku bwiza bwayo, bayishimiye biyemeza kuyakoresha, banahabwa lisansi ku buntu, litiro eshatu kuri buri wese.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW