Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Kenya

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu biro bye yakiriye Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua baganira ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu biro bye yakiriye Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye Visi Perezida wa Kenya uri mu Rwanda hamwe n’itsinda rimuherekeje.

Ubutumwa basohoye bugira buti “Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua n’itsinda bari kumwe. Ibiganiro byabo byibanze ku kurashaho kwagura umubano usanzweho ku bw’inyungu z’abaturage b’u Rwanda na Kenya.”

Rigathi Gachagua ari mu Rwanda, aho yitabiriye inama ya Youth Connekt 2022 ihuza urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ari kumwe na Perezida Paul Kagame bafunguye ku mugaragaro inama ya Youth Connekt y’uyu mwaka. Urubyiruko rusaga ibihumbi 9 ruturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika bari muri BK Arena.

U Rwanda na Kenya ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zinyuranye, Perezida Paul Kagame akaba aheruka muri iki gihugu mu kwezi gushize aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida William Ruto.

Umubano w’ibihugu byombi ugaragarira cyane cyane mu bucuruzi aho abacuruza bo mu Rwanda bifashisha icyambu cya Mombasa kuzana ibicuruzwa mu gihugu. Mbere ya Covid-19 ibicuruzwa byinjiraga mu Rwanda 30% byanyuraga kuri iki cyambu.

Ubufatanye kandi buri mu buhinzi, ubutabera n’ikoranabuhanga.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW