Perezida Kagame yerekeje muri Mozambique – AMAFOTO

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Tariki 24 Nzeri 2021 Perezida Paul Kagame yasuye ingabo z'u Rwanda ziri Cabo Delgado muri Mozambique

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida, Filipe Nyusi.

Tariki 24 Nzeri 2021 Perezida Paul Kagame yasuye ingabo z’u Rwanda ziri Cabo Delgado muri Mozambique

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Paul Kagame yagiye muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

I Maputo, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bya babiri, tête-à-tête na Perezida Filipe Nyusi, nyuma abahagarariye buri gihugu baganira ku bijyanye n’imikoranire.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame arakirwa ku meza amwe na Perezida Filipe Nyusi, basangire ifunguro ryo ku manywa.

U Rwanda na Mozambique umubano wabyo umeze neza.

Perezida wa Mozambique yakiriwe i Kigali, ibyo wamenya ku mpamvu z’uruzinduko rwe

Kuva muri Nyakanga, 2021, umutwe w’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda n’abapolisi bari gufatanya n’ingabo za kiriya gihugu guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Izi ngabo kandi zinafatanya n’izo mu bihugu byo muri Africa y’Amajyepfo, (SADC).

- Advertisement -

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Mozambique

Perezida Filipe Nyusi na Perezida Paul Kagame ubwo basuraga ingabo muri Cabo Delgado muri Nzeri, 2021

AMAFOTO@ MoD Website

 

AMAFOTO YO KURI UYU WA GATANU

Perezida Filipe Nyusi asuhuza Perezida Paul Kagame
Ubwo bari mu biro bya Perezida wa Mozambique

AMAFOTO@Village Urugwiro Twitter

UMUSEKE.RW