Perezida Ndayishimiye yerekeje i Kampala

Ibiro bya Perezida mu Burundi byatangaje ko Umukuru wa kiriya gihugu, Evariste Ndayishimiye yagiriye uruzinduko i Kampala.

Perezida Ndayishimiye ubwo yasezeraga abayobozi bamuherekeje ku kibuga cy’indege

Ndayishimiye yagiye kwifatanya na Uganda kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Uretse Perezida Ndayishimiye ubu unayoboye Umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC), hari amakuru avuga ko mu bandi bashyitse bategerejwe i Kampala, harimo na Perezida William Ruto uheruka kurahirira kuyobora Kenya.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Uganda ibonye ubwigenge yahawe n’Ubwongereza, biteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 9/10/2022 ku kibuga cyiberamo ibirori cya Kololo.

Kuri uyu wa Gatandatu ku biro bya Perezida muri Uganda habereye isengesho no gusangira bijyanye n’uyu munsi mukuru utegerejwe.

Perezida Yoweri Museveni kandi yafunguye ibikorwa byo kumurika amateka ya Uganda, bikaba byabereye ku ngoro ndangamurage y’iki gihugu i Kampala.

Kuri Twitter, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko yasabye abashinzwe kurinda iriya nzu gucukumbura amateka ya kiriya gihugu kandi bakarinda umurage wa Uganda kugira bifashe abariho ubu n’abazabaho mu gihe kizaza.

Kenshi Perezida Ndayishimiye iyo afite urugendo hanze, abayobozi bamusezeraho ku kibuga cy’indege
Abashinze umutekano basezera kuri Perezida Ndayishimiye mbere yo kujya mu ndege
Perezida Ndayishimiye aha icyubahiro abasirikare

AMAFOTO@Ntare Rushatsi House Twitter

UMUSEKE.RW

- Advertisement -