UPDATED: Umucamanza yafashe icyemezo cyo kuburanisha urubanza rwa ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid, avuga ko abarebwa bose muri uru rubanza ari abari (abakobwa) ejo changwa ejobundi bashaka abagabo.
Urukiko rugasanga urubanza rwabera mu muhezo kuko aribwo buryo bwiza
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko urubanza ruba mu muhezo, ariko Prince Kid we agashaka ko ruburanishwa mu ruhame.
Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu busaba umuhezo ari iz’uburere mbonezabupfura.
Prince Kidi uregwa yasabaga ko urubanza rwe rwabera mu ruhame avuga ko Abanyarwanda bakeneye kumenya uko yaburanishijwe n’uko yahawe ubutabera.
Ishimwe Diedonne yakomeje avuga ko ababyeyi b’abana bitabiriye Miss Rwanda na bo bafite amatsiko yo kumva uko yaburanisjijwe, kuko babifitemo inyungu zimwe cyangwa izindi.
Prince Kid yabwiye urukiko ko irushanwa rya Miss Rwanda ubwo ryari rikiba ryakurikiranwaga n’abantu basaga miliyoni 46 byibira ku isi hose.
Me Emeylne Nyembo wunganira Prince Kid yasabye ko uburenganzira bw’umukiliya we bwakubahirizwa, akaburanira mu ruhame.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rubera mu muhezo.
- Advertisement -
IYABANJE: Ishimwe Dieudonne wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, akaza gufatwa akekwaho kwaka ishimishamubiri bamwe mu bakobwa baryitabiriye, urubanza rwe mu mizi rwasubitswe by’akanya gato bisabwe na we ubwe.
Ahagana saa mbiri nibwo uyu musore uyobora Ikigo kitwa Rwanda Inspirational Backup cyateguraga Miss Rwanda ariko akaba amaze igihe afunzwe, yageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburane mu mizi.
Umucamanza yabwiye abari baje kumva urubanza, ko mu zigera kuri 16 ziri buburanishwe, urwa Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] rubanza.
Ishimwe Dieodonne kuri iyi nshuro ari kuburanishwa n’inteko y’umucamnza, umwe n’umwanditsi w’urukiko. Ubushinjacyha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.
Ishimwe Dieodonne na we afite abanyamategeko babiri, Me Emelyne Nyembo na Me Kayijuka Ngabo, gusa uyu ntabwo yabonekeye ku gihe.
Ishimwe Dieudonne yahise asaba umucamanza ko urukiko rwaba rufashe abandi baburanyi bakaburana, ariko agahabwa amahirwe Umunyamategeko we akahagera.
Umucacamanza yahise avuga ko abahaye iminota 30 uwo munyamatetego akahagera, yaba atarahagera hagafatwa ikindi cyemezo.
Ishimwe amaze amezi arenga ane afungiye muri Gereza ya Nyarugenge.
AMAFOTO@NKUNDINEZA
NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW