Ruhango: Abakozi b’uruganda rw’umuceri bagabiye uwarokotse Jenoside

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abakozi b'Uruganda baremeye umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 utishoboye.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, abakozi b’Uruganda rutunganya umuceri bagabiye Inka umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abakozi b’Uruganda bagabiye Inka umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Ubuyobozi bw’Uruganda rwa Gafunzo buvuga ko guha uyu mubyeyi Inka ari mu rwego rwo kumushumbusha kubera ko Inka yari afite mu minsi ishize yatembye igapfa.

Bukavuga ko kumushumbusha ari ukugira ngo igicaniro kitazima kuko iyo umugore ahawe ubushobozi bifasha urugo gutera imbere.

Mukabagora Agnès w’imyaka 55 wagabiwe inka avuga ko yari atunze ariko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abo mu Muryango we bishwe n’amatungo akicwa.

Yavuze ko yongeye guhabwa Inka agira ibyago kuko yatembye agiye kuyibangurira ihita ipfa.

Agira ati “Biranshimishije cyane kuko nongeye kubona inka nzabona amata, nyahe n’abatayafite batishoboye,  ndasabira umugisha abakozi b’Uruganda batekereje kunshumbusha.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Mwendo, Ntakirutimana Cécile avuga ko usibye kuremera abatishoboye,  uruganda rwa Gafunzo rwatinyuye abagore bahakora kumenya kwizigamira kugira ngo  bateze ingo zabo imbere aho kubiharira abagabo gusa.

Ati “Mu minsi yose twizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro,  uruganda rutunganya umuceri rwagiye rufasha abaturage kubona amacumbi ku batari bayafite.”

Mukamabano Agnès avuga ko azabyaza umusaruro iyo Nka yorojwe

Umuyobozi w’Inama Njyanama mi mu Murenge wa Mwendo, Twagiramungu Boniface, avuga ko ku munsi w’umugore wo mu cyaro bagomba kwishimira ko abagore bagera ku 2500 bakora mu buhinzi bw’umuceri  bakaba bawugemurira uruganda.

- Advertisement -

Ati “Ndasaba abagabo bagenzi banjye ko duha uburenganzira abagore bagakora kubera ko bashoboye.”

Umuyobozi Mukuru wa Kampani icunga umuceri Uwizeyimana Dieudonné kugabira Inka uwarokotse ari ukumufasha kongera kubaho no kwiyubaka.

Yagize ati “Uriya mubyeyi ubu agiye kubona amata, abone  amafaranga twifuza ko abagore dukorana bakomeza gutera imbere bakanateza imiryango yabo imbere binyuze mu buhinzi bw’umuceri.”

Ku munsi w’umugore wo mu Cyaro uruganda rutunganya umuceri rwahaye abaturage amatungo magufi, abandi bahabwa amabati yo gusakara ubwiherero.

Bamwe mu bakozi b’Uruganda rutunganya umuceri baremeye umukecuru w’imyaka 55 y’amavuko
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango