Hashize igihe umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta, FARDC. Umutwe waje kwigarurira tumwe mu duce turimo na Bunagana, Umujyi ufatwa nk’amarembo y’ubukungu bw’Uburasirazuba bwa Congo.
M23 ijya kwigarurira ibice imazemo amezi asaga ane yacanye umuriro kuri FARDC ingabo za Leta zihunga kibuno mpa amaguru !
Mu kiganiro na BBC, abajijwe niba yemera ko uyu mutwe waba umurusha imbaraga, Perezida Tshisekedi yavuze ko hategerejwe inzira ya Diplomasi, utabyemera ukagabwaho ibitero.
Perezida Tshisekedi yagize ati“Dushobora rwose kurwana intambara yo kubohoza Bunagana ariko icyo sicyo kibazo, kuko urabizi iyo intambara itangiye ntumenya igihe irangirira, uyu munsi twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira, bitabaye ibyo cyangwa bikaba ibikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu.”
Yakomeje agira ati “Narabivuze mbere nzanakomeza kubisubiramo, gukoresha diplomasi ntibivuze intege nke, tubashije kugera ku mahoro mu biganiro nayasinyaho n’amaboko yombi kuko sinshaka intambara ntabwo naje kwigira Rambo, naje gukorera abaturage banjye no guteza imbere igihugu cyanjye.”
Nubwo Perezida Tshisekedi avuga ko ategereje Ibiganiro na M23,uyu nawo ushinja uyu mukuru w’Igihugu kwanga Ibiganiro, agahitamo imirwano.
Ni imirwano yongeye kubura kuva kuri uyu wa Kane kugeza kuwa Gatanu muri teritwari ya Rutshuru.
Ubugambanyi kuri MONUSCO…
- Advertisement -
Abajijwe ku ruhare rwa Monusco mu kugarura amahoro muri iki gihugu, yavuze ko idashoboye, ibintu abona nko kugambana.
Yagize ati” MONUSCO yaje gufatanya n’ingabo za leta ya Congo guhagarika urugomo ariko iyo yemeye ko itabishoboye iba ikomeje (serieux).
“Rero mvuga ikintu kimwe cyangwa bibiri, bazinge ibyabo batahe bashimirwe n’igihugu, cyangwa se hatekerezwe ubundi buryo ubu butumwa bwakomeza ariko buhawe ingufu kurushaho.”
Yakomeje agira ati” Ubwo buryo ni nabwo Perezida [Emmanuel] Macron na Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Alexander De Croo batekerejeho… kandi ndemeranya nabo, niba MONUSCO ihagumye ubushobozi bwayo bugomba kongerwa kuko abanyecongo Iburasirazuba bibaza ko izo ngabo zabatereranye kuko ubutumwa bwazo bwari ubwo guhagarika urugomo no guha amahoro Akarere.”
Mu rwego rwo gushakira hamwe umutekano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ingabo z’Akarere ,byemejwe ko zijya muri iki gihugu havuyemo uRwanda.
Kugeza ubu ingabo z’uburundi na Kenya zamaze kugerayo nubwo nta kintu na kimwe zirakora.
Izo ngabo za Regional Force zizakorana n’abayobozi b’Intara zo muri RDC gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda yari yatangiye yo kwambura intwaro abagize imitwe izitwaza, ikorera muri ako gace, no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bayibarizwamo, (Programme de Desarmement, Demobilisation, Relevement Communautaire et Stabilisation ‘P-DDRCS’), mu rwego rwo kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW