Umunya-Ghana wasagariye Vice-Mayor akamuciraho umwenda yarekuwe by’agateganyo

Ku wa Gatanu nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo, Lovell Nii Ankrah Jnr Jnr ukomoka muri Ghana wasagariye Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, akanamuciraho uwenda yari yambaye.

Ubutabera (Internet Photo)

Inshamake y’urubanza ndetse n’icyemezo cy’Urukiko UMUSEKE ubifite kopi, icyemezo cyafashwe tariki 07/10/2022, kivuga ko urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye Lovell Nii Ankrah Jnr akekwaho icyaha  cyo gusagarira undi ku buryo bwa kiboko bubabaje akurikiranyweho.

Rwemeje ko hagomba kubahirizwa ihame ry’uko ukurikiranyweho icyaha, akurikiranwa adafunze, Lovell Nii Ankrah Jnr “akaba agomba guhita afungurwa by’agateganyo iki cyemezo kikimara gusomwa”.

Urukiko rwategetse ko Ankrah agomba kutarenga imbibi z’igihugu cy’u Rwanda, atabisabiye uburenganzira mu gihe uru rubanza rutaraburanishwa mu mizi.

Urukiko rwibukije ko kujuririra icyemezo cyarwo bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu kuva icyemezo gisomwe.

Mu nkuru UMUSEKE uheruka kubagezaho, uyu mugabo ukomoka muri Ghana, wari waje mu giterane kiswe “Healing Jesus Campaign”, kiyobowe n’umuvugabutumwa, Rev Heward Mills Dag uriya akaba yari ushinzwe umutekano we, ubwo hari ku mugoroba wa tariki 21/09/2022, Ankrah yasagariye Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu Karere ka Muhanga, MUGABO Gilbert.

Ababibonye bemeza ko Lovell Nii Ankrah Jnr yakuruye Mugabo amufashe mu mashingo, amusaba gukura imodoka ye mu nzira z’iya shebuja yari arinze, ndetse amuciraho umupira.

Urukiko ruvuga ko rugendeye ku buhamya bwatanzwe, no kuba uregwa yemera icyaha agasaba n’imbabazi, ari impamvu zatumye arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Umunya-Ghana akurikiranyweho guhutaza Vice-Mayor akamuciraho umwenda

- Advertisement -

MUHIZI Elisee/UMUSEKE.RW