Uwahoze ari umupolisi yishe abantu 38 nyuma yica umugore we n’umwana

Muri Thailand, umugabo yateye ku ishuri ryakirana inshuke yica abana 22 nyuma agende arasaba abandi bantu anabatera ibyuma hapfa abagera kuri 38.

Umwarimu wo kuri iri shuri, yavuze ko uriya mugabo yajyaga ajyayo gufata umwana we, kandi akabikorana ikinyabupfura

BBC ivuga byabaye ahagana saa saba z’amanywa mu mujyi wa Utthai Sawan, mu Ntara yitwa Nong Bua Lamphu.

Uyu mugabo wahoze ari umupolisi ngo yari afite icyuma, imbunda nto n’imbunda irasa amasasu menshi, akigera ku ishuri yahise arasa abarimu bamubuzaga kwinjira muri iyo nyubako.

Nyuma uwo mugabo yaje kujya mu modoka agenda agonga abantu, ndetse anabarasaho,  mbere y’uko ajya iwe akica umugore we n’umwana wabo w’umuhungu, na we ubwe arirasa.

Uyu mugabo witwa Kamrab w’imyaka 34, ngo yirukanwe muri Polisi umwaka ushize kubera gukoresha ibiyobyabwenge

Mu bapfuye harimo abana 22 abana babiri muri bon go bari basinziriye ubwo uriya mugabo yabagabagaho igitero.

Abandi bantu yakomerekeje bahise bajyanwa kwa muganga.

BBC

UMUSEKE.RW

- Advertisement -