Ba Perezida 4 b’ibihugu bya EAC bashashe inzobe ku mutekano mucye muri Congo

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,yiga ku kibazo cy’umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa Congo.

Abakuru b’ibihugu bya EAC mu nama yabahuje

Ni inama yahuje Perezida Ndayishimiye Evariste w’UBurundi ari nawe uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Wiliam Ruto wa Kenya, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Congo,Sama Lukonde.

Ibi biganiro bibaye mu gihe ingabo za Leta ya Congo, FARDC  zigihangaye bikomeye n’umutwe wa M23 wanze kuva ku izima,u komeje kotsa igitutu abasirikare ba leta ndetse ukanigarurira tumwe mu duce.

Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe, ibintu yaba uRwanda na M23 bihakana byivuye inyuma.

Nubwo mu nama y’aba bakuru b’ibihugu bitatangajwe ko haganiriwe ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, Congo ikomeje ibikorwa bisa n’ubushotoranyi ku Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo mu 2022 nibwo u Rwanda rwatangaje ko hari indege y’intambara y’ingabo za RDC yinjiye mu kirere cyarwo ndetse ihagarara umwanya muto ku kibuga cy’indege kiri mu Karere ka Rubavu.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze rwavuze ko rutigeze rushaka gusubiza ubu bushotoranyi mu buryo bwa gisirikare.

Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yavuze ko kugeza ubu nta bisobanuro birambuye barahabwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki kibazo nubwo iizi neza ibyabaye kandi ibyemera.

Mukuralinda yakomeje avuga ko iby’iyi ndege u Rwanda rwabifashe nk’igikorwa cy’ubushotoranyi kije cyiyongera ku bindi byinshi iki gihugu cyagiye kigerageza mu buryo butandukanye.

- Advertisement -

Yagize ati “Kugeza uyu munsi nta bindi bisubizo batanze gusa igihari n’uko Guverinoma y’u Rwanda ibona ko ibikorwa byo kwiyenza bikomeje, hari ibikorwa byo kurasa mu Rwanda byabaye mu ntangiriro z’umwaka murabizi byarabaye, hari abo byakomerekeje hari n’abo byasenyewe.”

Ibiganiro ku mpande zombi birakomeje…

Hashize iminsi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ahuye imbonankubone na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula.

Perezida João Lourenço umuhuza w’ibihugu byombi nabwo yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we kujya i Kinshasa n’i Kigali, kubamenyesha umugambi wo kubafasha gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.

Ni mu gihe kuri ubu hari gushakwa inzira zose zacyemura ikibazo cy’mutekano mucye muri Congo.

Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gaheruka kohereza muri Congo umutwe w’ingabo ugamije gusubiza ibintu mu buryo ndetse no kurwanya imitwe yose y’inyeshyamba iri mu Burasirazuba bwa Congo irimo na M23 . Gusa uwo mutwe nta bikorwa bidasanzwe uragaragaza kuva wagerayo.

Perezida Kagame ni ubwa mbere ahuye imbonankubone na mugenzi w’u Burundi Evariste Ndayishimiye

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW