Basketball: Ishyirahamwe ry’Abasifuzi ryabonye ubuyobozi bushya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu matora yakozwe ku mugaragaro, Ishyirahamwe ry’Abasifuzi basifura umukino wa Basketball [ARAB], iri shyirahamwe rizayoborwa na Zigama Désire mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Zigama Désire yatorewe kuyobora ARAB kugeza mu 2025

Ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022, habaye inama yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi ba Basketball mu Rwanda [ARAB], yanabereyemo amatora ya Komite Nyobozi nshya mu myaka itatu iri imbere.

Muri iyi nama habereyemo amatora yasize Zigama Désire agizwe perezida wa ARAB kugeza mu 2025, visi perezida wa Mbere yabaye Muhirwa Carlos, visi perezida wa Kabiri aba Kubwimana Sosthène.

Abandi batowe ni Muhire Guèvara wagizwe Umunyamabanga Mukuru, Barigira Ahmed Djibril agirwa umubitsi, Nduwayezu Bruno aba umujyanama mu bya Tekiniki, mu gihe Ndererimana Léa yatorewe kuba umujyanama mu by’amatageko.

Iyi komite nyobozi ije isimbura iyayoborwaga na Ahimana Straton, yari yagiyeho mu 2019. Zigama n’abo bazafatanya, bazatangira inshingano tariki 10 Ukuboza 2022.

UMUSEKE.RW