Gen Muhoozi yasabye M23 kumvira Uhuru na Perezida Kagame

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, yasabye inyeshyamba za M23 kumvira ubusabe bwa Uhuru Kenyatta na Perezida Paul Kagame zigasubra inyuma mu duce zimaze kwigarurira.

Gen Muhoozi Kainerugaba

Gen Muhoozi Kainerugaba asabye ibi nyuma y’iminsi mike hasohotse itangazo, rivuga ko Uhuru Kenyatta, yaganiriye na Perezida Paul Kagame, amwemerera ko azasaba M23 gusubira inyuma.

Ati “Numvise ko bakuru bange, Nyakubahwa Uhuru Kenyatta, na “Marume” Nyakubahwa Paul Kagame, basabye M23 gusubira inyuma mu duce iheruka gufata. Ndemeranya “nabantegeka”. Abavandimwe bacu bo muri M23 bagomba guhita bubahiriza amagambo ya bakuru bacu! Mureke dukemura iyi ntambara!”

Abo hakurya muri Congo, mu bihugu bakunze gushyira mu majwi ko bifasha inyeshyamba za M23.

Gen Muhoozi Kainerugaba mu bundi butumwa yiyamye abavuga nabi inyeshyamba za M23, n’abibwira ko bashobora kurwana na zo bakazitsinda.

Ati “Nta we ukwiriye gukoba abavandimwe bacu bo muri M23, numvise abantu bamwe bavuga ngo bashobora kubatsinda umunsi umwe? Okay. Ibyo ni byo Obote (yari Perezida wa Uganda, ubwo Museveni yatangizaga intambara) yakundaga kuvuga kuri NRA (wari umutwe w’inyeshyamba za Museveni, nyuma riba ishyaka) muri Luweero.”

Yakomeje agira ati “Nitubumvisha ko basubira inyuma ku neza y’amahoro, bazabikora kubera ko ni abafatanyabikorwa bizewe mu kuzana amahoro muri Congo.”

 

Ni ibiki Perezida Kagame yemereye Uhuru Kenyatta?

- Advertisement -

Itangazo ryasohowe n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo, 2022 rivuga ko Uhuru Kenyatta uretse kuba yaragiye muri Congo nk’umuhuza mu bibazo byaho ndetse agasura abahunze ingo zabo, kuri telefoni yanavuganye na Perezida Paul Kagame ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonia Guterres, na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

Iryo tangazo rivuga ko Kenyatta yabwiye Perezida Paul Kagame ibyo yiboneye ku mibereho y’abantu bavuye mu byabo.

Riti “Bombi bemeranyijwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’abakuriye ingabo mu bihugu bya EAC, by’umwihariko kuba ingabo z’akarere zahita zifata uduce twigaruriwe na M23 muri Kivu ya Ruguru, mu rwego rwo kwizeza abaturage amahoro, n’ituze muri utwo duce.”

Iryo tangazo kandi rivuga ko Uhuru Kenyatta, na Perezida Paul Kagame bumvikanye ko imirwano yahita ihagarara, ndetse Perezida Paul Kagame yiyemeza gufasha umuhuza kuba yakumvisha inyeshyamba za M23 zigahagarika imirwano, ndetse zigasubira inyuma mu turere dushya zafashe, nk’uko byumvikanyweho n’abakuru b’ibisiirkare by’akarere mu nama yabereye i Bujumbura.

Muri iri tangazo kandi, harimo kuba Perezida Evariste Ndayishimiye na Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa baragaragarije umuhuza ko yasaba Umuryango w’Abibumbye ugafasha mu icyurwa ry’impunzi z’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda no muri Uganda.

Perezida Evariste Ndayishimiye na Felix Tshisekedi biyemeje kuzitabira ibiganiro by’i Luanda muri Angola biteganyijwe “mu cyumweru kigiye kuza” (ntabwo havuzwe itariki).

UMUSEKE.RW