Icyihishe inyuma yo kwegura kwa bamwe mu badepite mu Rwanda

Mu gihe kitageze ku byumweru bibiri, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, babiri bamaze kwegura.Haravugwa imyitwarire mibi nk’intandaro ryo kwegura (Kweguzwa) kw’izo ntumwa za rubanda.

Celestin HABIYAREMYE wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo inkuru yabaye kimomo ko Hon Celestin HABIYAREMYE wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ahagarariye RPF-Inkotanyi yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite , gusa bikekwa ko ari imyitwarire mibi y’”Ubusinzi”.

Uyu abaye uwa kabiri nyuma ya Dr Mbonimana Gamariel nawe weguye ku mwanya avuga ko ari impamvu ze bwite.

Ubwegure bwa Dr Gamariel Mbonimana bwaje nyuma y’uko Perezida Paul Kagame avuze ku myitwarire mibi y’umwe mu badepite wabaswe n’ubusinzi.

Icyo gihe yegura, yemereye UMUSEKE ko koko inzoga zamuganjije ahitamo kubanza kwitekerezaho

Yagize ati “Ni icyemezo nafashe ku giti cyannjye kuko nasuzumye ibyambayeho, bijyanye n’impanuro Perezida wa Repubulika yavugaga, byose byamabayeho, mpitamo gusaba imbabazi no kureka inzoga kuko niyo iri inyuma ya biriya byose byabaye.”

Icyo gihe yasabye imbabazi Abanyarwanda kubwo kugaragaza imyitwarire mibi ndetse agiye gutanga umusanzu we mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Avuga ku mpamvu yafashe icyemezo nk’icyo yagize ati “Ngiye kubanza gufata umwanya wo kubanza kwitekerezaho, kuko njye ndacyafite imbaraga zo gukorera igihugu.”

Kwegura cyangwa Kweguzwa?

- Advertisement -

Mu kiganiro n’UMUSEKE Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon Musa Fazil Harerimana, yavuze ko beguye ku mpamvu zabo bwite, cyakora umudepite ashobora gukurwaho bitewe n’impamvu zitandukanye.

Yagize ati Mu mategeko agenga Abadepite, iyo yeguye nta rwego rwemera ko yegura ku bw’impamvu ze cyangwa akaba yanavanwaho ariko tuvuze kuri icyo cyemezo kuko ari ukwegura ku mpamvu ze, nta bwo amategeko avuga ko  hari rwego rubimwemerera.,ahubwo amategeko ategeko hari urwego tubitangariza.”

Yakomeje agira ati “Tubimenyesha Perezida wa Repubulika, tukabimenyesha komisiyo y’igihugu y’amatora noneho inteko rusange ya mbere ibaye ikurikiranye n’iryo yegura tukabitangariza inteko rusange.”

UMUSEKE umubajije ku kuba abadepite babiri bamaze kwegura mu gihe kitageze ku byumweru bibiri haba ari imbaraga zashyizwe mu igenzura ry’imyitwarire yagize ati “Komite nayo yabonye ibarurwa nk’uko natwe twayibonye, ikibazo nta bwo bari bagifite.”

Ukuriye akanama gashinzwe imyitwarire mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Hon KARINIJABO Barthélemy, yatangaje ko kugeza ubu batarakira inyandiko y’ubwegure bwe.

Yagize ati “Ntituramenya neza niba ubwo bwegure bwageze aho bugomba kugera.”

Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko ubusanzwe mbere y’uko komite ifata icyemezo, imbaragaza zihera ku muntu ku giti.

Yagize ati “Imbaraga zijyanye n’imyitwarire zigomba gushingira ku muntu ku giti cye kuko hari indangaciro zigomba kuba zituranga nk’abayobozi muri rusange, nk’Abadepite by’umwihariko nk’urwego ruhagarariye abaturage.Umuntu ku giti cye ashobora kureba uko arangiza inshingano ze akifatira icyemezo.”

Akomeza agira ati “Ariko nka komite duhora iteka  dufite inshingano zo kuganiriza umuntu wagize ikibazo cy’imyitwarire  itaboneye, tukaba twaganira hagamijwe kumufasha gusohoka muri ayo makosa no gufata ingamba zituma atazongera kugwa mu makosa.”

UMUSEKE wamubajije niba hari umubare w’abadepite uzwi umaze kuganirizwa bagaragayeho imyitwarire mibi, atangaza ko koko hari abaganirijwe nubwo nta mibare runaka afite.

Hon KARINIJABO  yavuze ko mu kazi imyitwarire ijyanye n’ubusinzi idakunze kugaragara cyakora yemera ko nyuma y’akazi hari abagaragaraho imyitwarire mibi.

Yagize ati “Mu nteko ishingamategeko turi mu kazi biragoye y’uko wabibona, nta muntu waza mu kazi yasinze ntawe twari twabona. Ariko rero yaragaragaye, iyo byagaragaye igikurikira ni icyo ngicyo cyo kuvuga ngo dore habayeho ikibazo runaka, kigaragaye kuri bagenzi bacu n’abandi, turusheho kwigenzura, kwirinda imyitwarire, itazongera kugaragara kuri umwe muri bagenzi bacu.”

Hari uko abasesenguzi babibona…

Umunyamakuru Kalijano Jean de Dieu yavuze ko nubwo bamwe mu badepite bari kwegura bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite, baba beguzwa n’amashyaka  baturukamo kubera imyitwarire mibi baba bagaragayeho.

Kuri we asanga uku kwegura(kweguzwa) bitari burangirire mu Nteko Ishinga Amategeko gusa, no mu bindi bigo bitandukanye bigaragaramo imyitwarire mibi baza kweguzwa.

Kalinijabo asanga kandi mu muryango nyarwanda hari ikibazo gikomeye bityo ko wari ukwiye kubanza kwegerwa.

Yagize ati “Ikibazo ntabwo gikwiye kureberwa kuri Gamariel, Celestin, ikibazo kiri mu muryango. Ibyo byo kwegura, ni ugutema amashami ntabwo turi kujya mu mizi y’igiti.”

Itegeko ngenga rigenga amatora ryo mu 2018 riteganya ko iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti y’umutwe wa politiki.

Dr Gamariel Mbonimana uheruka kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko yavuze ko atazongera kunywa inzoga

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW