Ifoto ishobora kugira ibisobanuro 1000, iya Perezida Kagame n’umwuzukuru ivuze ibintu 2

Ifoto ya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we mu birori byo gutanga ipeti rya Ofisiye mu ishuri rya Gisirikare rya Gako yakoze ku mitima ya benshi, ititiza imbuga nkoranyambaga.

Umwuzukuru ashobora kuba arimo kwereka Perezida Kagame ko “Tonton” Ian Kagame na we amubonye mu bandi basirikare

Ku wa 4 Ugushyingo 2022 nibwo mu Karere ka Bugesera mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako, hatanzwe ipeti rya Sous-Lietenant ku basore n’inkumi 568 n’abandi 24 bize mu bihugu by’inshuti barahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda RDF.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza”, ni ifoto iteye ubwuzu n’amabengeza kubona Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we, akaba imfura y’umukobwa we Ange Kagame.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, izo ukoresha nizo udakoresha, iyi foto niyo irimo gusangizwa abantu, aho uyu mwuzukuru wa Perezida Kagame arimo amutungira urutoki, benshi bari kuyikurikiza amagambo aryoheye amatwi.

Benshi barimo gutomboza icyo umwuzukuru yerekaga Sekuru, maze benshi bagahuriza ko yarimo amwereka Nyirarume Ian Kagame na we wari muri ba Ofisiye binjijwe mu ngabo z’u Rwanda, RDF.

Ni mu gihe abandi bavuga ko yamwerekaga ko icyerekezo cyiza berekezamo u Rwanda na we akibona.

Uyu mwuzukuru wa Perezida Kagame yakunze kugaragara cyane yishimanye na Sekuru mu bihe binyuranye, dore ko yigeze no kujya kumusura mu biro bye, icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko yamwibukije kujya ananyuzamo agafata akaruhuko.

Ubwo yatangaga ipeti rya Ofisiye i Gako mu Karere ka Bugesera, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashyimye ibihugu ibihugu by’inshuti byahaye ubumenyi  abasirikare 24 b’u Rwanda, anashimira ababyeyi babo babashishikarije kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

Ibi bijyana nuko yibukije abantu ko intego y’igisirikare atari ugushoza intambara, ahubwo ari ukuzana amahoro no kuyabungabunga, yanashimangiye ko aba ba Ofisiye bashya bahawe ubumenyi n’ubushobozi buhagije buzabafasha mu kuzuza inshingano za RDF.

- Advertisement -

Abasaba kandi kurangwa n’imyitwarire iboneye yo shingiro n’indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda.

Muri aba basirikare bashya binjijwe mu ngabo z’u Rwanda uko ari 568, 475 bahawe imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 93 bize imyaka ine amasomo nkenerwa mu ngabo z’u Rwanda, hakaniyongeraho ajyanye na gisirikare. Biyongeraho kandi abandi 24 barimo umuhungu wa Perezida, 2nd Lt. Ian Kagame bize mu bihugu by’inshuti nka Kenya, u Burusiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

 NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW