Kagame yasabye ko ibiganiro by’amahoro muri Congo bishyirwa mu bikorwa

 Perezida w’uRwanda,Paul Kagame, yagaragaje ko hakenewe ubushake bwa poliki mu ishyirwa mu bikorwa  gahunda z’akarere ziri gushyirwaho, by’umwihariko ibiganiro bya Nairobi n’ibijyanye n’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AU, anagaragaza ko  igisubizo cy’umutekano mucye wa Congo cyakemuka bihereye mu mizi.

Perezida Kagame yasabye ko ibiganiro bya Nairobi na Luanda bishyirwa mu bikorwa

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, yitabiraga mu buryo bw’ikoranabuhanga  ibiganiro  bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RD Congo .

Byitabiriwe n’abarimo Perezida w’u Burundi akaba ari na we uyoboye Umuryango wa EAC muri iki gihe, Evariste Ndayishimiye, William Ruto, Perezida wa Kenya ndetse n’Umuhuza muri ibi biganiro uhagarariye EAC, Uhuru Kenyatta.

Intumwa za Leta ya Tanzania, iza Sudan y’Epfo, indorerezi z’umuryango wa Africa yunze Ubumwe, iz’Umuryango w’Abibumbye, UN, n’abahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia.

Mu bandi babyitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga ni Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, , Felix Tshisekedi wa RDCongo.

Perezida Paul Kagame akurikiye inama

Perezida wa Repubulika y’uRwanda,Paul Kagame,yashimye ubushake bw’ibihugu mu kugarura amahoro n’ituze muri Congo, agaragaza ko iki kibazo cyarandurwa gihereye mu mizi.

Perezida Kagame yagize ati “Dukeneye gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC duhereye mu mizi. Twishimiye ubushake bwihuse bwa EAC mu gushaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RD Congo. U Rwanda rwiteguye gutaga umusanzu muri uru rugendo.”

Ibi biganiro bibaye nyuma yaho umutwe wa M23 wubuye imirwano ku ngabo za Leta, ukanigarura tumwe mu duce twa Congo.

Kuva wakwigaruri tumwe mu duce twa Congo,imiryango mpuzamahanga,Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi,Leta z’Ubumwe za Amerika,UBubiligi,batangiye kotsa igitutu uyu mutwe, basaba ko warambika hasi intwaro kandi ukarekura uduce yafashe.

- Advertisement -

Agaruka ku mutwe wa M23, Yagize ti “Kongera kubura imirwano k’umutwe umwe muri myinshi, kwatumye Isi yose ibihanga amaso, kandi ibi byaje bisanga ibindi bibazo bishingiye kuri politiki no ku mutekano.”

.Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa gahunda zashyizweho zirimo n’ibiganiro bya Nairobi na Louanda

Yagize ati “Igikenewe uyu munsi kurusha ikindi gihe, ni ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa gahunda z’akarere ziri gushyirwaho, by’umwihariko izijyanye na gahunda ya EAC y’ibiganiro bya Nairobi n’ibijyanye n’ubuhuza bwa AU buyobowe na Perezida Lourenço wa Angola.”

Yakomeje agira ati”Ibi bikwiriye kwita cyane ku muzi w’ibibazo by’umutekano muke mu buryo budasubirwaho kuko aribyo bizatanga ikinyuranyo mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri RDC no mu bihugu by’ibituranyi.”

Iyi nama iteranye nyuma y’iy’abakuru b’ibihugu yabaye mu cyumweru gishize na yo yigaga ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni inama yari yatumijwe  na   Perezida wa Angola,usanzwe ari umuhuza muri iki kibazo.

Amakuru avuga ko ibi biganiro bya Nairobi byitabiriwe  kandi n’abahagaraiye imitwe y’ingabo 47,abaturuka muri sosiyete sivile 120 barimo 40% b’abagore.Ariko umutwe wa M23 wahejwe muri ibi biganiro.

Abitabiriye ibiganiro baturutse mu mitwe y’ingabo ,sosiyete sivile ndetse n’abahagarariye UN n’abandi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW