Karongi: Umugabo arakekwaho gutema umwana wa mukuru we

Mudacumura Jean Baptiste w’imyaka 22, arakekwa kwica umwana wa mukuru we w’imyaka 12 amutemye .Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa  03 ugushyingo 2022,mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Akarere bivugwa ko kabereyemo ubu bugizi bwa nabi

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mugabo yazindukiye mu rugo rwa mukuru we witwa  Nzabihimana Claude ahura n’umwana we w’imyaka 12 warugiye ku bwiherero amutema mu mutwe akoresheje umuhoro,ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Niyonsaba  Cyriaque ntiyifuje kugira byinshi adutangariza kuko yari mu nama. Gusa umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari,SEDO,yabwiye UMUSEKE ko bikiba inzego zitandukanye zahageze, zigakora iperereza.

Yagize ati”Twarabimenye, byabaye ejo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.Amakuru avuga ko ari amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo.”

Yakomeje agira ati”Inzego z’umutekano zarahageze,Polisi,abasirikare n’Urwego rw’Ubugenzacyaha zarahageze.”

Amakuru avuga ko hari undi mugabo wabanje gukomeretswa akajyanwa ku kigo  Nderabuzima cya Rugabano nyuma akagezwa ku  Bitaro bya kirinda.

Ukekwa gukora aya mahano yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha  kugira ngo abiryozwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW