M23 si umutwe w’ibyihebe, barwanira uburenganzira bwabo – Gen Muhoozi

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, yavuze ko nta we ukwiye kurwanya M23, kuko aria bantu baharanira uburenganzira bwabo.

Gen Muhoozi Kainerugaba

Uganda iherutse kugaragaza ko idashyigikiye ko ibibazo by’umuteiano muke mu burasirazuba bwa Congo bikemuka mu ntambara, ko ahubwo hakwiye kubaho ibiganiro.

Gen Muhoozi utajya upfana ijambo, yagize ati “Ku byerekeye M23, ntekereza ko ari bibi, bibi cyane ku muntu warwanya abo bavandimwe bacu.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ibyihebe! Bararwanira uburenganzira bw’Abatutsi muri Congo.”

Mu bundi butumwa bwinshi Gen Muhoozi yashyize kuri Twitter harimo n’ubuvuga ko “Uncle” Perezida Paul Kagame yavuze ko ba General bakomeye ari abaharanira amahoro.

Amagambo ya General Muhoozi, abategetsi bo muri Congo ntacyo barayavugaho, gusa ashobora gukomeretsa umubano w’ibihugu byombi, dore ko mu myigaragambyo iheruka kubera i Goma, hari amagambo yo kwikoma Uganda yari ku byapa bya bamwe mu bigaragambya.

Ingabo za Uganda ni zimwe mu ziri muri Congo, zikorana n’iza Leta y’icyo gihugu, FARDC mu bikorwa byo guhangana n’inyeshyamba za ADF.

Uganda ntishaka intambara muri Congo, irifuza ko habaho ibiganiro

- Advertisement -

UMUSEKE.RW