M23 yatanze impuruza ku mabombe ya FARDC ari guhitana abaturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Indege z'Uburusiya zacanyeho umuriro M23

Umutwe wa M23 watangaje ko icyemezo cy’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kuyiminjaho amabombe ikoresheje indege kabuhariwe z’intambara, bigaragaza nta gushidikanya ko Leta itifuza ibiganiro, igamije intambara.

Indege z’intambara z’Uburusiya zacanyeho umuriro M23

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushingo 2022, Umutwe wa M23 wacanyweho umuriro n’Ingabo za Leta ya Congo, zawugabyeho ibitero simusiga zikoresheje ibisasu by’indege z’intambara zakuwe mu Burusiya Sukhoi-25.

Mu itangazo ryasinyweho n’umuvugizi mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatabaje imiryango mpuzamahanga, avuga ko Congo itifuza ibiganiro ahubwo igamije intambara.

Yagize ati”M23 iratangariza imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu ko  guverinoma ya Congo iri gukoresha indege zitandukanye z’intambara zirimo na za kajuju, isuka ibisasu biremereye mu gace gatuwemo n’abaturage, ziri kwica inzirakarengane, bari kwica abaturage batagize icyo babatwaye.”

Umutwe wa M23 wavuze ko iki cyemezo cya Congo cyo kugaba ibitero aho wigaruriye kiri butware ubuzima bw’abaturage benshi ndetse n’ihungabana ry’ikiremwa muntu muri ako gace.

Uyu mutwe ukomeza uvuga ko uko gushoza intambara, bigaragara neza ko Congo itifuza amahoro.

Yagize ati”Byumvikana neza ko guverinoma ya Congo idashaka amahoro ikomeje guhagarara ku cyemezo yafashe  cyo gushaka intambara. Yatesheje agaciro icyemezo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse na Afurika y’Iburasirazuba gihamagarira kujya mu biganiro.”

Uyu mutwe uvuga kandi ko abayobozi b’iki gihugu bagikomeje amagambo y’urwango ndetse anahembera Jenoside bityo ko biri gucamo ibice abaturage.

Muri iryo tangazo M23 ivuga kandi ko igishyize imbere ibiganiro byihuse na Guverinoma ya Congo, hagamijwe gushakira amahoro abaturage n’igihugu muri rusange ko “Uzakomeza kurinda abaturage”.

- Advertisement -

Yagize iti”tuzakomeza kwirinda no kurinda abaturage bacu mu gihe cyose tugitegereje ibiva mu bikwiye gukorwa.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko itazigera yemera ibiganiro kuko ”Itajya mu biganiro n’umutwe w’iterabwoba”.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Uwa Afurika yunze Ubumwe (AU) biheruka gutangaza ko Congo ikwiye gucisha bugufi ikajya mu biganiro na M23, igashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Nairobi ndetse na Luanda.

Congo yo isa n’iyinangiye, iheruka gutangaza ko urubyiruko rusaga 3000 bamaze kwiyindakisha mu kujya mu gisirikare.

Hagati  aho bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu nama yabahuje ku munsi w’ejo tariki ya 7 Ugushyingo 2022, banzuye ko umutwe w’ingabo z’Akarere witeguye kujya gutanga umusanzu mu Burasirazuba bwa Congo mu kurengera abaturage no gusubiza ibintu mu buryo.

TUYISHIMIRERAYMOND/UMUSEKE.RW