Mu Rwanda abantu 30 barwaye ibibembe, 9 byabasigiye ubumuga

Umukozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara y’igituntu n’ibibembe muri RBC, Nshimiyimana Kizito avuga ko abantu 30 mu Gihugu barwaye ibibembe, abagera ku 9 muri bo byabasigiye ubumuga bukabije.
 Nshimiyimana Kizito avuga ko abantu 30 aribo barwaye ibibembe abagera ku 9 ikaba yarabasigiye ubumuga.
Nshimiyimana Kizito umukozi wa RBC avuga ko indwara y’ibibembe ari indwara yandura ifata uruhu igaterwa n’agakoko gatoya bita ‘Bacille de Hansen’.

Uyu mukozi wa RBC akavuga ko iyo uyirwaye atayivuje hakiri kare imusigira ubumuga bukomeye burimo gucika zimwe mu ngingo z’umubiri ndetse ikamutera n’ubuhumyi.

Nshimiyimana avuga ko nubwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu kugabanya umubare w’abayandura, ariko hakiri bamwe bayandura, kuko mu Rwanda kuri ubu hari abaturage 30 yibasiye muri  bo abagera ku 9 ikaba yarabasigiye ubumuga.

Yagize ati “Indwara y’ibibembe, ni indwara y’uruhu yandura, si amarozi, nkuko bamwe babivuga cyangwa se indwara karande zo mu Muryango.”

Yavuze ko ibimenyetso biyiranga  ari ibara rimwe cyangwa menshi  yeruruka, cyangwa ajya gutukura ku mubiri, kandi ataryaryata ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso agomba guhita ajya kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo bitamuviramo ibindi bibazo birimo no kuba ashobora kumugara.

Nshimiyimana avuga ko iyo  umurwayi w’indwara y’ibibembe avuwe hakiri kare akira.

Uyu mukozi wa RBC avuga ko abarwayi benshi b’indwara y’ibibembe baboneka mu Karere ka Bugesera,  Gisagara,  Nyaruguru na Rusizi.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) ibihugu bifite ubushake bwo kurandura iyi ndwara y’ibibembe biba bifite umuntu 1 ufite iyi ndwara y’ibibembe mu bantu ibihumbi 10 ku mwaka nibura.

Nshimiyimana akavuga ko u Rwanda kuri ubu rufite abantu bari munsi ya 1 y’abayirwaye, mu gihe abafite ubumuga batewe n’indwara y’ibibembe bari ku ijanisha riri munsi  ya 10%.

- Advertisement -

Yasabye inzego zifite Ubuzima mu nshingano,  gukomeza gushishikariza abaturage kwisuzumisha buri gihe kugira ngo bamenye uko bahagaze ,badategereje ko  iyi ndwara ibanza kubazahaza.

Uyu mukozi avuga ko muri urugendo rwo kuvura abarwayi b’indwara y’ibibembe babifashijwemo n’abajyanama b’Ubuzima.

Bamwe mu bakozi bafite Ubuzima mu nshingano bavuga ko akazi bakora bagafashwamo n’abajyanama b’Ubuzima

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW