Muhanga: Abikorera banengwa serivisi mbi n’umwanda w’aho bacururiza

Mu nama yahuje abikorera bo mu Mujyi wa Muhanga, Ubuyobozi bw’Akarere n’Intara y’Amajyepfo, Mayor Kayitare Jacqueline yabanenze uko bakira abakiliya n’umwanda uri aho bacururiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye abikorera kuzamura imitangire myiza ya serivisi 
Ni inama yitabiriwe n’umubare munini w’abikorera ugereranyije n’izindi nama Ubuyobozi bugirana n’abikorera.

Muri iyi nama Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline,  yabanje gushimira abikorera uko batanga imisoro n’amahoro avuga ko biri ku rwego rushimishije byatumye bahabwa ibikombe by’abantu basora neza.

Gusa Kayitare avuga ko serivisi batanga n’umwanda uboneka mu nyubako, mu gikari n’imbere y’amaduka yabo bikojeje isoni.

Ati “Kwishyura imisoro byarazamutse, imitangire myiza ya serivisi no kunoza isuku biramanuka.”

Kayitare yavuze ko abikorera ari abantu basanzwe bajya inama, ko batagomba gukosora amakosa abavugwaho ari uko babanje guhanwa.

Mayor akizera ko ibyavuye muri iyi nama, bagiye kubishyirwa mu bikorwa.

Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Muhanga bashinjwa imitangire mibi ya serivisi n’umwanda.

Bamwe mu bakodesha inyubako z’ubucuruzi bavuga ko iyo bashatse kwiherera basohoka hanze y’izo nyubako bakajya gutira ubwiherero kuko uburi aho bakorera buba bufunze.

Bavuze ko n’aho buboneka usanga nta mazi aburimo bikarutwa no kujya kubutira hanze  ho kwandura indwara zituruka ku mwanda.

Umwe muri abo wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “Mu nyubako y’isoko nshyashya  dutanga ibihumbi 300 ku kwezi, biratangaje kuba nta bwiherero baduha kubera ko tujya hanze bakaduca ibiceri.”

- Advertisement -

Perezida w’Ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal yemera ko ibyo bashinja abikorera bihari, ariko akavuga ko ari urugamba bagiye kujyamo rwo guhangana n’abavugwaho imitangire mibi ya serivisi n’umwanda.

Ati “Uwikorera wese abashije gutunganya aho akorera nta kibazo cyabaho,  kandi abatazabyuhiriza amategeko azakurikizwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko hari itsinda rishinzwe kugenzura isuku bwashyizeho  rihuriweho n’inzego zitandukanye harimo n’iz’umutekano ,iryo tsinda rizajya  rigenzura buri duka ritange raporo.

Kugeza ubu Mayor Kayitare avuga ko hari abamaze kwandikirwa kubera iyo mpamvu, inyubako nyinshi z’abikorera zirimo izigeretse, nizo abakiliya n’abazihahiramo batunga agatoki ko zirimo umwanda.

Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal yemera ko ibyo abikorera bashinjwa bihari, ariko ko bagiye kubikosora.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga