Muri AS Kigali habaye inama rukokoma

Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa AS Kigali, bwakoranye inama n’abakinnyi, abatoza, abaganga n’abandi bakozi bose b’iyi kipe hagamijwe kugashaka ibisubizo ku kubura umusaruro mwiza bimaze iminsi muri iyi kipe.

AS Kigali imaze imikino itatu itarabona intsinzi

Ikipe ya AS Kigali iheruka intsinzi tariki 30 Ukwakira 2022, ubwo yatsindaga Gasogi United igitego 1-0 cya Hussein Shaban Tchabalala. Kuva ubwo umusaruro wakomeje kuba nkene kugeza ubwo no kubona izamu bikomeje kwanga.

Iyi kipe mu mikino ine ya shampiyona iheruka gukina, yanganyijemo ibiri ya Musanze FC 0-0 na Bugesera FC 0-0, itsindwamo uwa Police FC igitego 1-0, yo yatsinzemo uwa Gasogi United gusa.

Nk’ikipe yaguze abakinnyi benshi kandi bagombaga kuza kuyifasha mu marushanwa mpuzamahanga no mu marushanwa y’imbere mu Gihugu, bisobanuye ko umusaruro atari mwiza.

Ibi nibyo byatumye kuri uyu munsi nyuma y’imyitozo ya mu gitondo, Perezida w’iyi kipe, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye inama na AS Kigali yose nk’ikipe.

Bimwe mu byo UMUSEKE wamenye iyi nama yaganiriyeho, ni ukwibutsa abakinnyi ko umusaruro wabo uteri mwiza muri iyo mikino itatu iheruka, kandi ko bafite ubushobozi bwo kuba mu kipe zihanganiye igikombe cya shampiyona.

Abakinnyi bibukijwe kandi ko nta deni baberewemo n’ubuyobozi kuko baherutse guhembwa imishahara y’amezi abiri bari bafitiwe, igisigaye ari ubuyobozi bwishyuza abakinnyi.

Bimwe mu byavuye muri iyi nama, ni uko mu gihe umusaruro wakomeza kuba nkene nk’uko bimaze iminsi, ubuyobozi bwafata undi mwanzuro ukakaye yaba mu bakinnyi cyangwa mu batoza.

Mu mikino irindwi AS Kigali imaze gukina, iri ku mwanya wa Kane n’amanota 14 inyuma ya APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.

- Advertisement -
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice niwe wayoboye iyi nama

UMUSEKE.RW