Nyagatare: Magendu y’imifuka 9 y’imyenda ya caguwa yafatiwe nzira itaragezwa i Kigali

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ryafashe abantu batatu batwaye mu modoka y’uruganda rukora rukanacuruza inzoga za likeri, imifuka 9 y’imyenda ya caguwa.

Umugore witwa Uzamukunda yemereye Polisi ko imyenda ari ye, akaba yari ayikuye muri Uganda

Iyi myenda yafashwe ku wa Gatatu, tariki ya 02 Ugushyingo,  ipima ibilo 509 yari yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu nk’uko Polisi ibivuga.

Nsengiyumva Bosco w’imyaka 45, ni we wari utwaye imodoka, Mukakayonde Scovia w’imyaka 37, bombi basanzwe ari abakozi b’uruganda n’uwitwa Uzamukunda Beline ufite imyaka 40 y’amavuko batawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufata bari bantu byaturutse ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Twahawe amakuru n’abaturage ahagana ku saa yine za mu gitondo (10h00 a.m), ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Minibus ifite nimero RAB 987A, ihagurutse mu murenge wa Rwempasha yerekeza i Nyagatare, ipakiye magendu y’imyenda ya caguwa.”

Polisi ngo yahise itegura igikorwa cyo kuyifata, hashyirwa bariyeri mu mudugudu wa Nyagatare II, ihageze abapolisi barayisaka basangamo imifuka 9 y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 509.

Ati “Hejuru bari batwikirijeho amakarito 65 arimo inzoga za likeri bagamije guhisha magendu y’imyenda.”

Bariya bose uko ari batatu bahise bafatwa, imyenda na yo ishyikirizwa Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyagatare.

Uzamukunda Beline yiyemereye ko ari we nyiri iyo myenda ya caguwa yafashwe, avuga ko yari yifashishije iriya modoka kugira ngo abashe kuyigeza mu Mujyi wa Kigali, ari naho yari kuyicururiza.

- Advertisement -

Yavuze ko yinjiye mu Rwanda iturutse mu gihugu cya Uganda mu buryo bwa magendu.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije abapolisi gufata iyi magendu y’imyenda, aburira abinjiza ibicuruzwa rwihishwa bagamije kunyereza imisoro n’abinjiza mu gihugu ibitemewe ko batazihanganirwa.

 

Icyo itegeko riteganya

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Imyande yari iri mu mdoka itwara inzoga z’uruganda rukora liquor

ISOOKO: RNP

UMUSEKE.RW