Nyamagabe: Imvura yangije  ikiraro ku muhanda Nyamagabe-Nyanza-Ruhango 

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bamaze iminsi itatu babuze uko basubira mu miryango ituye mu turere tw’iyo ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali, kubera  umwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye,maze imigezi ya Rukarara na Mwogo hagati ya Nyamagabe,Nyanza na Ruhango yuzuye igafunga inzira.

Imvura nyinshi yangije imihanda mu ntara y’Amajyepfo

Usibye kuba imvura yangije imihanda,Iteme rya Rukarara ryajyaga ryoroshya ingendo naryo ryacitse rituma ubuhahirane hagati y’uturere ihagarara.

Bamwe mu baturage bavuganye na RBA, bavuze ko bamaze iminsi barara muri gare ya Kaduha yo mu karere ka Nyamagabe,basaba ko bafashwa gusubira mu miryango yabo.

Umwe yagize ati “Ibyifuzo ni uko mwaturebera uko tuva aha muri gare, tugasubira mu miryango yacu.”

Undi nawe yagize ati “Icyifuzo ni uko baturebera uko badukura hano muri gare,turenda kuhapfira n’inzara.Simfite icumbi, iminsi itatu hano muri kaduha muri gare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe,Niyomwungeri Hildebrand,yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo imihanda yongere kuba nyabagendwa.

Yagize ati”Ni byo koko twagize ibibazo by’imihanda yangijwe n’imvura nyinsi yaguye,hari ahantu imodoka zitari gushobora kunyura cyane cyane  umuhanda wo ku iteme ryo kuri rukarara.Icyo turi kureba ni uko uko umuhanda twaba tuwusannye, ku buryo imodoka zishobora gutambuka , mu gihe twaba dutegereje ko ukorwa mu buryo burambye.”

Uyu muyobozi yahumurije abaturage bahuye n’akaga kubera iyi mvura anasaba abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti ndetse n’ibindi byago byazanwa n’iyo mvura.

Usibye abaturage baheze muri gare, hari imyaka yarengewe ku buryo yamaze kwangirika bityo ko nta musaruro biteze

- Advertisement -

Iyi mvura kandi yangije  imihanda jya ku ruganda rwa Kitabi, Musebeya,ndetse n’imyaka itandukanye.

Ikiraro cy’umugezi wa Rukarara cyangiritse ubuhahirane n’uturere burahagarara

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.Rw

IVOMO:RBA