Nyanza: Umusaza w’imyaka 88 birakekwa ko yiyahuye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa  18 Ugushyingo 2022, mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja, mu mudugudu wa Sabununga hamenyekanye amakuru ko hari umusaza wasanzwe amanitse mu bwiherero yapfuye.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Nyakwigendera yitwa KAGENZA Elisaphan afite imyaka 88 y’amavuko bikekwa ko yiyahuye akoresheje igitenge yimanika mu bwiherero.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma Mukantaganzwa Brigitte yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanishijwe n’umugore we(nawe n’umukecuru)

Ati”Umusaza yasohotse ameze nkugiye mu bwiherero umukecuru we abonye atinze ajya kureba asanga yimanitse mu gisenge cy’ubwiherero yapfuye”

UMUSEKE wamenye amakuru ko umugore we yitabaje abahingaga munsi y’urugo  bamukura muri uwo mugozi yamaze kwitaba Imana.

Bashyize  umurambo mu nzu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) bahageze banzura ko nyakwigendera agomba gushyingurwa binagendanye ko ntawagize agira uruhare muri urwo rupfu.

Amakuru atangwa n’umugore wa nyakwigendera nuko no mu kwezi kwa gatatu yagerageje kwiyahura akoresheje ikiziriko ariko umugore aramutesha, aravuga ko ngo yabiterwaga n’uburwayi yari afite bw’indwara zitandukanye ngo akagira ububabare bwinshi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima ko n’ubwo umuntu yagira ibibazo ashobora kwegera ubuyobozi bukamuha ubufasha burimo ni ubujyanama.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -