Perezida Kagame yagize Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima

Perezida wa Repubulka y’uRwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, yagize Dr Nsanzimana Sabin, , Minisitiri w’Ubuzima ,asimbuye Dr Ngamije Daniel,Dr Yvan Butera agirwa Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse  wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, we yagizwe  umuyobozi Mukuru  w’Ikigo cy’ubuvuzi  no kwigisha ku rwego rwa kaminuza cya Kigali(CHUK).

Ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuyobozi wa RBC. Nyuma yaho muri Gashyantare yahawe inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru wa CHUB. Ibaruwa imumenyesha imirimo mishya yahawe yayishyikirijwe ku wa 3 Gashyantare 2022.

Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -