Ndayishimiye na Macron baganiriye ku mutekano mucye wo muri Congo

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byatangaje ko Perezida Ndayishimiye Evariste, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, baganiriye ku kibazo cy’umutekano mucye  muri Congo.

Perezida Ndayishimiye na Macron baramukanya

Aba bombi bahuriye mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) iri kubera i DJerba muri Tunisia.

Kuri Twitter, ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi byemeje ko abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro.

Byatangaje ko “Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye Evariste yaganirye na mugenzi we Emmanuel Macron ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ikibazo cy’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ibi biro byavuze ko mu  kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi, mu mpera z’uyu mwaka hari itsinda ry’Ubufaransa rizasura u Burundi.

Ku rundi ruhande mu kiganiro Macron yahaye Umunyamakuru, yavuze ko yaganiriye na Perezida Ndayishimiye, ndetse na Perezida Kagame, ariko ko Ubufaransa budafata icyemezo ku bibazo biri muri Congo, ahubwo ko bushyigikiye inzira ziriho, yaba ibiganiro bya Nairobi ndetse n’uburyo bwumvikanyweho i Luanda muri Angola, bwo gusubiza umubano wa Congo n’u Rwanda mu buryo.

Ati “Dushyigikiye intambwe zagezweho, gusubira inyuma kwa M23 mu duce yafashe, kohereza ingabo z’Akarere muri Congo, no gushyira imbere ibiganiro bidaheza, bikwiye gukorwa mu gihe cya vuba, kuko bidatanze umusaruro biha amahirwe imitwe y’ibyihebe irimo na ADF.”

Ubufaransa yavuze ko bufite inshingano yo kuvugana na buri wese, no gushyiramo imbaraga no gufasha intambwe zatewe, kugira ngo Akarere kubake iyo nzira yo gusohoka mu kibazo.

Ibiganiro hagati ya Macron na Ndayishimiye bibaye mu gihe hari inama itegerejwe kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, y’abakuru b’ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, igamije kwigira hamwe ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo.

- Advertisement -

Congo ihanganye bikomeye n’umutwe wa M23, ukomeje gutsimbarara no kujujubya ingabo za leta, izambura tumwe mu duce dufatiye runini Abanye-Congo.

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe, ibintu yaba M23 n’u Rwanda bahakanye bivuye inyuma. Uko gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamo igitotsi.

Perezida Ndayishimiye uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugeza ubu yaherukaga guhura na Uhuru Kenyatta, umuhuza ku bibera muri Congo.

Mu biganiro byabo bombi, byanzuye ko amasezerano ya Nairobi na Luanda, yashyirwa mu bikorwa.

Kugeza ubu umutwe wa M23 ukomeje kugarukwaho cyane usa nkaho ari wo ujujubije Leta mu gihe muri iki gihugu hari imitwe irenga ijana.

Imwe mu yigarukwaho cyane  harimo uwa  Mai Mai, na ADF ufite inkomoko muri Uganda, ndetse na FDLR, irimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu biganiro biheruka hagati ya Uhuru Kenyatta na Ndayishimiye bifuzaga ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu yasubira iwabo.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW