Ruhango: Umurambo w’umwana wasanzwe mu mazi

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango buvuga ko abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 17 Ugushyingo, 2022 basanze umurambo w’umwana w’imyaka ibiri n’igice mu kizenga cy’amazi.

Akarere ka Ruhango kari mu ibara ritukura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Nemeyimana Jean Bosco avuga ko  iyi Nkuru mbi y’urupfu rw’uyu mwana, bayahawe na bamwe mu baturage bamubonye mu mazi yapfuye.

Yagize ati “Umwana bamusanze ari mu kizenga cy’amazi yapfuye, gusa haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane koko niba ari amazi yamwishe cyangwa niba haba hari ikindi cyaba cyamwishe.”

Gusa bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Murinzi mu Kagari ka Nyamagana, ari naho ababyeyi b’uyu mwana batuge, bavuga ko uwo  mwana yabuze kuva ku wa Gatatu.

Umubyeyi yatabaje abaturanyi bagenda bashakisha baza kumusanga ku nkombe y’iki kizenga, bagakeka ko byakozwe n’umugizi  wa nabi,  akamujugunya hafi y’ikizenga ashaka kujijisha  kugira ngo abamubona batekereze ko ari amazi yamwishe.

Uyu mwana yitwaga Uwineza Liliane abaturage bavuga ko ashobora kuba yishwe anizwe.

Gitifu Nemeyimana avuga ko hari bamwe mu baturage bavuga ko hari amakimbirane ababyeyi be bari bafitanye n’abaturanyi, ari na byo bashingiraho ko yaba yishwe n’abantu.

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

MUHIZI Elisee /UMUSEKE.RW

- Advertisement -