Ruhango: Umwarimu yasanzwe mu kiziriko yapfuye

Ndikumana Cassien wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarugenge mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhangor (GS Nyarugenge), yasanzwe mu mugozi yiyahurishije ikiziriko cy’ihene.

Biravugwa ko yakoresheje ikiziriko cy’ihene

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka  47 y’amavuko  yamenyekanye ejo kuwa kane taliki ya 10 Ugushyingo 2022 saa moya z’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi,Nsanzabandi Pascal, yabwiye UMUSEKE ko  bamaze kumva iyo nkuru mbi y’urupfu rw’uyu murezi, bahuruye bajyanayo n’izindi nzego, bahageze basanga koko Ndikumana ari mu mugozi.

Nsanzabandi yavuze ko uyu mugozi yiyahuje yabanje kuwuzirika ku idari(Plafond)

Nsanzabandi yavuze ko ibi byabaye umugore we witwa MUKARUKUNDO Espérance nawe  ukora akazi k’uburezi yagiye kwigisha mu gitondo ariko  amusize murugo.

Yagize ati:’Niwe wagarutse avuye ku kazi ku mugoroba asanga inzu irafunze,amena ikirahuri cy’urugi kuko urufunguzo rwari murugi imbere,ararukurura arafungura yinjira munzu asanga amanitse mu mugozi atabaza abaturanyi.

Uyu Muyobozi yavuze ko nta mpamvu iramenyekana yaba  yateye urwo rupfu, gusa amakuru atangwa n’umugore we n’uko ngo yajyaga avuga ko aziyahura, ngo bagiranaga amakimbirane ashingiye ko umugabo yahoraga ashinja umugore kumuca inyuma bigakurura  intonganya.

Cyakora akavuga ko Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko  nta makimbirane yabo basanzwe bazi.

Gitifu Nsanzabandi avuga ko Ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza ry’urupfu rwa Nyakwigendera.

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Ruhango, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW/iRuhango.