Senateri Evode yavuze isomo atazibagirwa ubwo yahutazaga umusekerite

Senateri Uwizeyimana  Evode wigeze kuba umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko,yavuze amasomo  amwe  yakuye  ku makosa yatumye mu gihe cyashize yegura.

Senateri Evode yavuze isomo yakuyemo ubwo yahutaza umugore ushinzwe gucunga umutekano

Hashize igihe mu Rwanda hagaragaye iyegura rya bamwe  mu bagize Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite ariko andi makuru avuga ko ari iz’imyitwarire idahwitse irimo “Ubusinzi”

Mu kiganiro Imboni cya RBA, Senateri Uwizeyimana  wigeze  kwegura nawe avugwaho imyitwarire mibi yo guhutaza umukozi w’ikigo gicunga umutekano (ISCO) ariko akaza kubisabira imbabazi,  yavuze ko yakuyemo amasono ubwo yitwazaga icyo ari cyo agahutaza umugore ushinzwe umutekano.

Senateri Evode yatangaje ko ubusanzwe umuyobozi aba akwiye kwitwararika mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati “Nanjye mu kazi hari ibyambayeho,ariko icyo nakoze naravuze ngo aha hantu nakuramo irihe somo?Ese  ni gute igiti kitagukora mu jisho kabiri?Hari ukuntu bavugaga ngo iyo agacaca kaguteze uragatema kugira ngo katazongera kugutega.Iyo igiti kigukoze mu jisho, ntikirigukoramo kabiri.Iyo ngiye gukora ikintu ndavuga ngo nyakubahwa perezida wa Repubulika yagikora? Iyo igisubizo cyibaye yego ndagikora iyo kibaye hoya singikora.”

Yakomeje agira ati “Nabaye muri Guverinoma, nyivamo neguye kubera ikintu cy’imyitwarire idakwiye kuranga umuyobozi w’urwego nari ndiho cyari cyabayeho. Nkunda kubwira abantu ngo ubu n’umuntu yankubitira ubusa nkigendera.Ikijyanye n’imyitwarire n’ikintu gishobora kugwirira umuntu uwari we wese uri mu rwego rw’ubuyobozi yagikora kimutunguye cyangwa se yagiteguye.”

Senateri Uwizeyimana  avuga ko umuyobozi atagira ubuzima bwe bwite bityo buri gihe agomba guhora yigengesera, yirinda ibyamugusha mu makosa.

Yagize ati “Ubuzima bwite bw’umuyobozi bugerwa ku mashyi,wowe iyo uri mu kiruhuko, ntutega indege ukajya Dubai(abwira umunyamakuru) ariko njye naba ndi mu kiruhuko ntabwo nshobora kubikora ntasabye uruhushya.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi bafite ibyo bagomba kwitwararika cyane ,cyane ko ikinyabupfura kiba kigomba kubaranga kiri ku gipimo cyo hejuru cyane.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane,Transparency International RwandaIngabire Marie Immaculée,agaruka ku makosa y’umwe mu badepite uherutse kwegura mu Nteko Ishingamategeko, yavuze ko mu gufata icyemezo cyo kwegura ari uko imyitwarire ye mibi iba yagiye hanze, ariko mu kazi aba asanzwe ashoboye.

Ingabire yatangaje ko  no mu zindi nzego zitandukanye zigaragaramo abafite imyitwarire idashobotse  bityo ko niba nta kwikosora kubayeho n’abandi bazegura.

Yagize ati “Uriya mudepite weguye akoze icyaha ku nshuro ya gatandatu (Avuga depite Gamariel) ntabwo ari we udashobotse wenyine,hari n’izindi nzego zindi zidashobotse, hazegura n’abandi ntabwo ari igitangaza.Ikigaragara ntibashobotse kurenza uko badashoboye.”

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, we avuga buri muyobozi aba akwiye kubazwa inshingano ze kandi nta numwe uri hejuru y’amategeko.

Yagize ati “Nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko, uwo ari we wese.Yaba umusirikare, Minisitiri, tugomba kureba ukuntu tubungabunga isura y’ubunyarwanda.”

Mu bihe bitandukanye mu Rwanda hagiye humvikana abayobozi begura cyangwa bakirukanwa mu kazi kubera imyitwarire mibi irimo na ruswa . Ni ibintu bigaragaza ko hari imbaraga zashyizwe mu kubakebura no kubabaza inshingano.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW