Shokola zitujuje ubuziranenge zakuwe ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo Gishinzwe Kugenzura Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda (FDA) cyatangaje ko hagendewe ku bugenzuzi  cyakoze, nyuma y’uko cyakiriye amakuru y’umukiriya  waguze shokora muri Simba Supermarket,cyakuye ku isoko zimwe muri shokola (chocolate)  za TOBLERONE.

zimwe mu bwoko bw’izi shola zakuwe ku isoko

Izakuwe ku isoko  ni Toblerone 100g,(Swiss milk chocolate with honey&Almond naught), ifite nimero 00Y4122241,00Y4021971,00Y21121041 zakozwe n’uruganda Mondelez International Switizland.

Rwanda FDA, ivuga ko “yagenzuye isanga  zimwe muri izi shokola za TOBLERONE zifite ikibazo cy’ubuzirange, aho bigaragara ko zahinduye ibara ndetse no gukomera kwzo mu buryo budasanzwe.”

Iki kigo cyasabye abinjiza,abazigurisha  n’abaziranguza bafite zimwe mu za hagaritswe kuzikura aho zigurishirizwa kandi zigahagarikwa .

Rwanda FDA yongeyeho ko “Abazinjiza za shokola n’abaziranguza mu  gihugu basabwa  kwakira izabagarukiye,bagatanga raporo kuri Rwanda FDA igizwe n’ingano yizo binjije,izabagarukiye.”

Basabwe  kandi gutanga raporo y’ingano bafite zose hamwe.Iyo raporo  kandi ikagera kuri iki kigo mu minsi 15 uhereye igihe byatangarijwe.”

Iki kigo cyibukije kandi abantu bose baba baraguze shokola zakuwe ku isoko guhagarika kuzikoresha.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -