Sitting Volleyball: U Rwanda rwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi

Mu mikino y’Igikombe cy’Isi ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga iri kubera mu gihugu cya Bosnie-Hérzegovine, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore, yakoze amateka yo kugera muri ¼ nta mukino n’umwe itsinzwe.

U Rwanda rwakoze atarakorwa n’undi ku mugabane wa Afurika muri Sitting Volleyball

Ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, u Rwanda rwakinnye imikino ibiri mu bagore, ari  nayo yaruhesheje kugera mu makipe azakina ¼.

Ikipe y’igihugu y’umukino wa sitting Volleyball y’abagore yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo ku mugabane wa Afurika yaba mu bagabo no mu bagore, igeze mu mikino ya ¼ ya shampiyona y’Isi mu mukino wa Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga [Sitting Volleyball] idatsinzwe umukino n’umwe.

Ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Hongrie umukino wa nyuma wo mu itsinda A yari ihereremo amaseti 3-1(25-14,25-18, 21-25,25-21). Uyu mukino wari wabanjirijwe n’undi yatsinze Ukraine amaseti 3-2.

Usibye u Rwanda, ibindi bihugu byageze muri ¼ bidatsinzwe, ni ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za America n’ikipe y’igihugu ya Brésil.

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda ruragaruka mu kibuga Saa sita n’iminota 45 z’amanaywa za Kigali, abagabo barakina umukino wo guhatanira umwanya wa Cyenda uza kubahuza n’ikipe yi’igihugu ya Canada, naho Saa moya n’iminota 45 za Kigali, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore ize gukina umukino wa ¼ uyihuza n’ikipe iraba yakomeje hagati ya Slovenie na Finland.

Amateka akomeje kwiyandika

UMUSEKE.RW