Sitting Volleyball: u Rwanda rwegukanye umwanya wa 8 muri shampiyona y’Isi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Shampiyona y’Isi y’umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball) yakinirwaga mu gihugu cya Bosnie-Hérzegovine, yasojwe kuwa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, u Rwanda rwegukanye umwanya wa munani mu bagore.

Abakobwa b’u Rwanda basoreje ku mwanya wa munani

Amakipe abiri yari ahagarariye u Rwanda muri iri irushanwa, abagabo begukanye umwanya wa 13, bashiki babo baza ku wa munani.

Ikipe y’igihugu y’abagore yari iri mu itsinda rya Mbere [A] hamwe n’ibindi bihugu nka Bosnie- Hérzegovine, Ukraine, Hongrie na Pologne. Ikipe y’igihugu y’abagabo yo yari iri mu itsinda rya Kane [D] iri kumwe na Misiri, Ukraine n’Ubuhorandi.

Mu mikino y’amatsinda abagore b’u Rwanda bayitwayemo neza bayitsinda yose uko yari itatu. Batsinze Bosnie amaseti 3-0, bongera batsinda Ukraine amaseti 3-2 banatsinze umukino wa nyuma mu itsinda aho batsinze Hongrie amaseti 3-1.

Nyuma yo kwitwara neza mu itsinda bari barimo bahise bakomereza mu mikino yo muri 1/4 baba banditse amateka ko aricyo gihugu cya mbere muri Afurika cyari kigeze muri icyo cyiciro. Bahise bahura n’ikipe y’igihugu ya Slovenie itsindwa amaseti 3-0 bituma idakomeza mu mikino ya 1/2. Bakomeje bakina umukino wabahuje n’u Butaliyani bahatanira hagati y’umwanya wa 5-8 birangira batsinzwe amaseti 3-0.

Batahanye umwanya wa munani muri shampiyona y’Isi nyuma yo gutsindwa na Ukraine amaseti 3-0. Basaza babo na bo ntibyabagendekeye neza kuko imikino yo mu matsinda barayitsinzwe yose. Brésil na yo yatsindiye u Rwanda muri 1/8 mu bagabo amaseti 3-0. Batsinze Japan mu mukino wo gushaka hagati y’umwanya wa 13-16 batsinze amaseti 3-0 barongera batsinda Ubuhorandi amaseti 3-0 bahita begukana umwanya wa 13 muri shampiyona y’Isi.

Iyi shampiyona y’Isi yari yitabiriwe n’amakipe y’ibihugu agera kuri 32 harimo 16 y’abagabo n’andi 16 y’abagore.

Ikipe y’Igihugu ya Brésil ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona y’Isi, itsinze Canada amaseti 3-2. Mu mukino wari uw’ishyiraniro.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo yo yasoje ku mwanya wa 13 mu makipe 16
Brésil yegukanye igikombe itsinze Canada ku mukino wa nyuma

Rukimirana Trésor/UMUSEKE.RW

- Advertisement -