Tanzania ituwe na miliyoni 61 – Ibarura rusange

Abaturage ba Tanzania biyongereyeho hafi 40% mu myaka 10 ishize, ibarura rishya rigaragaza ko iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 61,7.

Perezida Samia Suluhu Hassan abona ubu bwiyongere bw’abaturage buteye impungenge

Ibarura rusange riheruka muri Tanzania ryari ryakozwe mu mwaka wa 2012, icyo gihe igihugu cyari gituwe na miliyoni 44.9.

Ku wa Mbere, Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje imibare mishya y’abaturage babaruwe muri uyu mwaka, aho iki gihugu kigejeje abaturage miliyoni 61.7 (61,741,120).

Bigaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage mu myaka icumi ari 37%, ibintu Perezida Samia Suluhu Hassan abona ko biteye impungenge.

Yagize ati “Abaturage bangana gutya ntibakabaye ikibazo ku gihugu kinini nk’icyacu, ariko ni umutwaro iyo bigeze ku kubagabanya umutungo no kubagezaho ibikorwa remezo.”

Abagore muri Tanzania ni 51% by’abatye igihugu bose.

Imijyi minini nka Dodoma, ari na wo murwa mukuru wa politiki ubu utuwe na miliyoni 3.1 naho Dar es Salaam, umujyi w’ubucuruzi utuwe na miliyoni 5.4.

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW

- Advertisement -