U Rwanda na Congo byemeranyijwe inzira y’ibiganiro bigamije amahoro

Nyuma y’umwuka mubi n’iterana ry’amagambo bimaze iminsi hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ibihugu byombi byiyemeje ubufatanye mu gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu nzira z’ibiganiro biganisha ku mahoro.

Perezida João Lourenço ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RD Congo 

Ni mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, bemeranyije ko inzira ya Dipolomasi ariyo igomba gushyirwa imbere kuruta intambara.

Biriya biganiro byabereye mu Murwa mukuru wa Angola witwa Luanda kuri uyu wa 5 Ugushingo 2022 ku butumire bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António.

Byabanjirijwe n’inama yahuje inzego zishizwe iperereza rya gisirikare, hagamijwe gusuzuma uburyo hakubahirizwa gahunda yashyiriweho i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022.

Aba ba Minisitiri kandi bagize umwanya w’ibiganiro na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza hagati y’u Rwanda na RDC.

Itangazo rihuriweho n’impande zombi rivuga ko biriya biganiro byari bigamije kongera” Kubaka umwuka w’icyizere hagati y’u Rwanda na RD Congo bitagicana uwaka.”

Hanzuwe ko ibiganiro bya Politiki hagati y’abayobozi ba RD Congo n’u Rwanda bigomba gukomeza nk’uburyo bwo gukemura umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Impande zombi zemeranyijwe ko hoherezwa itsinda ry’ingabo z’akarere zishinzwe kugenzura ibibazo bishingiye ku mipaka (EJVM), rikajya kugenzura uko ibintu byifashe i Goma.

Imyanzuro kandi ivuga ko inzego zishinzwe abayobozi b’inzego z’iperereza bazakomeza ibiganiro.

- Advertisement -

Ibiganiro byemeje ko hakomeza kuba inama zo guhuza ibikorwa ku biganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, basaba umuhuza kwegera ibi bihugu mu gihe bibaye ngombwa.

Ibi biganiro ni ikimenyetso ko umwuka w’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’amagambo akomeye ku banyepoliti ba Congo n’u Rwanda, bishobora guhosha, imbunda zigacecekeshwa na dipolomasi.

Hari hashize iminsi mike, Perezida João Lourenço yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we kujya i Kinshasa n’i Kigali, kubamenyesha umugambi wo kubafasha gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.

Ibiganiro hagati y’u Rwanda na Congo byabereye muri Angola

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW