Ubushakashati: 30% by’abakora uburaya  bibasiwe na Malaria

Ikigo Cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC,gifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta,ASOFERWA (Association de solidalite des Femmes Rwandaises),ukora ibikorwa byo kurwanya malaria ,batangaje ko  abakora uburaya  mu mezi icyenda ashize bibasiwe na maralia ku kigero cya 30% .

Abahagarariye ibyiciro byakoreweho ubushakashatsi bavuga ko amakuru kuri malaria akiri macye

Mu  bushakashatsi bwamuritswe kuwa 24 Ugushyingo 2022, bugaragaza ibyiciro bitandukanye bifite ibyago byo kurumwa n’umubu bikaba bya kwandura Malaria ahanini bitewe n’amasaha y’akazi .

Muri ibyo harimo abamotari,abafite ubumuga,abakora uburaya,abanyonzi,abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka,ba nyakabyizi, abatwara amakamyo akora ingendo ndende.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu myaka itandatu ishize, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 2016, Malaria yagabanyutse ku kigero cya 75%.

Buvuga ko  uturere tw’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, mu twibasirwa na Malaria.

Mu 2016 abari barwaye malariya bari 4.690.321, mu 2017 bariyongereye bagera ku 4.812,883, mu 2018 baragabanutse bagera ku 4,174,722,mu 2019,ni 3,609,323, 2020 bari 1866,421. Mu 2021, bari 1,152,439.

Ubusanzwe abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite bakunze kwibasirwa na malaria, gusa hari n’ibindi byiciro bifite ibyago byo kurumwa n’imibu bigatuma  barwara malaria.

Mu bindi byiciro byibasiwe  na Malaria mu mezi icyenda ashize   harimo abakora uburaya kuko bibasiwe ku kigero cya 30.5%. Abamotari bo ni 17%,abanyonzi ni 20%,ba nyakabyizi(abafundi,abayede n’abandi) ni 28.8%, abafite ubumuga ni 18.8%,abatwara amakamyo ni 11.1% , abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo ni 18.4%.

Umwe mu bakora uburaya avuga ko kutagira amakuru kuri malaria ari bimwe mu bituma bayirwara .

- Advertisement -

Yagize ati “Indangamirwa(abakora uburaya) usanga ahantu bakura amakuru ari nko mu matsinda,kuko niho dushobora gukura ubwo buryo.Wa muganda bawujyamo ariko ya nama ntayo bajyamo.Kandi niyo iyo ugezeyo usanga batavuga malaria,bavuga ibindi, ugasanga nabo nta makuru baba bafite ahagije.Kuko nanjye ubwanjye nta makuru nari mfite ku mujyanama w’ubuzima.”

Uyu avuga ko amakuru ajyane no kwirinda malaria batayahabwa kandi ko no mu matsinda bagira batajya baganira ku bijyanye na malaria.

Niyibizi ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, nawe avuga ko bashobora kugerwaho n’ibyago byo kurwara malaria kubera amasaha bamara bari mu kazi.

Yagize ati”Umumotari ava mu rugo azindutse saa kumi n’imwe za mu gitondo akagaruka n’ijoro.Uburyo bwo kwirinda malaria buzwi ni ukurara mu nzitiramibu iteye umuti,muri ayo masa ari hanze,iryo joro, nta bwirinzi niho afatirwa na malaria.”

Umuyobozi wa porogaramu yo kurwanya malaria mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC,Dr Mbituyumuremyi Aimable,yatangaje ko nubwo ubukangurambaga bukorwa ndetse n’imibare ikagaragaza ko yagabanutse, hagikenewe izindi mbaraga zo kurandura malaria burundu.

Yagize ati “Mu gihugu ubona ko malaria ikiri nyinshi,abagera kuri miliyoni barwaye malaria umwaka ushize,byerekana ko imibare ikiri hejuru nubwo yagabanutse ugereranyije mu myaka itanu ishize.”

Uyu avuga ko nyuma y’ubushakashatsi hagomba gufatwa ingamba zitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASOFERWA,Nshimiyimana Apolinaire,yashimangiye ko ubushakashatsi bwakozwe buzafasha kugera ku ntego y’igihugu yo kurandura Malaria.

Yagize ati “Ubu bushakashatsi buzadufasha mu igenamigambi,mu igenabikorwa,kugira ngo dufashe ibyo byiciro hirya no hino mu gihugu aho biri.”

Uyu muyobozi avuga ko hagiye hagaragazwa imbogamizi zitandukanye zirimo no kuba imyumvire ya bamwe ku kwirinda malaria ikiri hasi,kudakorana n’Abajyana b’ubuzima ku byiciro byagaragajwe.

URwanda rufite intego yo kurandura malaria burundu mu mwaka wa 2024, ibi bikazagerwaho mu gihe abaturage bose bazajya batererwa imiti yica imibu iyitera, kuryama mu nzitiramibu ku baturage bose, gukoresha abajyanama b’ubuzima mu kuvura abaturage n’izindi ngamba nyinshi zagiye zitandukanye.

Hagaragajwe ko hagomba gufatwa ingamba zihariye ku bantu bafite ibyago byo kurumwa n’umubu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASOFERWA n’umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya Malaria

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW