Uganda cyatangaje ko icyiciro cya kabiri cy’abasirikare bari mu myiteguro ya nyuma yo kujya guhanagana n’inyeshyamba ziri mu Burasirazuba bwa Congo .
Ni ingabo zigiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC) kurwanya inyeshyamba zose ziri muri Congo.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko izi ngabo ziri mu myitozo ya nyuma mbere y’uko zinjira ku butaka bwa Congo, zigasanga iza Kenya 900 zerekeje iGoma muri iki cyumweru.
Ntihatangajwe nyirizina umubare w’ingabo zizajya ku rugamba guhangana n’inyeshyamba.Umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’igisirikare cya leta, ubu ugenzura igice kinini cya ya Rutshuru, muri teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma.
Uyu mutwe ukomeje kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanga, n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bisaba ko warambika hasi intwaro, ndetse ko uhangayikishije mu gihe muri Congo habarizwa imitwe y’inyeshyamba irenga 100.
Imirwano M23 ihanganyemo na Congo imaze gukura abaturage benshi mu byabo aho abagera ku 60.000 bamaze guhungira mu bihugu bituranye na Congo abandi bakambitse ku misozi.
Kugeza ubu ibihugu birimo uBurundi,Uganda ,Kenya bimaze kohereza abasirikare bahuriye mu mutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC). Sudani y’Epfo iracyategerejwe ngo nayo yoherezeyo ingabo, Tanzania isa n’iyifashe ku kohereza ingabo muri Congo.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW