Umudepite yasabye ko inkwano ivaho burundu

*Umwe mu bagize Inteko ishingamategeko yasabye ko inkwano ivaho.

*Minisitiri Bayisenge asaba abagiye gushaka gutegura urugo mbere

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ,Prof Bayisenge Jeannette, yihanangirije ababyeyi  bafata inkwano nk’ikiguzi, asaba abagiye gushinga urugo kubanza kwitegura.

 

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022,ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, ku ngamba iyi Minisiteri ifite mu gushakira umuti ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda birimo amakimbirane mu bashakanye.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeanette, yabanje kugaragaza ko hari bimwe mu bikizitiye umuryango birimo amakimbirane hagati y’abashakanye,gatanya ikomeje kwiyongera ndetse n’igwingira mu bana rikiyongera mu miryango.

Bimwe mu byagaragajwe nk’ibikizitiye umuryango ni ingo zibana mu makimbirane zitamaze kabiri zirimo n’izisenyuka zigishingwa.

Aha niho Hon Depite Ndagijimana Leonard yavuze ko intandaro ari ingo zibana ziri mu manegeka(negative) ahanini kubera amikoro macye bitewe n’imbaraga ziba zarashowe mu gutegura ubukwe.

- Advertisement -

Hon Ndagijimana yagarutse ku nkwano y’umukobwa, avuga ko ari inzitizi ikomeye ku bagiye ku rushinga, asaba ko yavaho mu rwego rwo kudashora abashakanye mu mwiryane n’ibihombo.

Yagize ati” Inkwano ubu zigeze muri za miliyoni uwo ni umutwaro wa mbere.Umutwaro wa kabiri kugira ngo abone inzu cyangwa ubukode bikaba ari umutwaro uremereye,kugira ngo abone amafaranga y’ubukwe kikaba ari ikibazo ndetse hamwe bagasesagura.”

Yakomeje agira ati “Umuryango wose ugasanga watangiye uri muri negatif(mu manegeka).Mwibaze rero urugo rwatangiye ruri muri negatifu aho ruzagera.Ahenshi aba yafashe inguzanyo muri banki cyangwa yagujije bagenzi be.Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano.”

Uyu mudepite yagaragaje ko hagakwiye kurebwa uburyo by’umwihariko bufasha umuryango ugiye gushyingiranwa koroherezwa kubona nibura inzu yo kubamo binyuze mu nguzanyo ya  leta  hirindwa ko bagorwa n’ubukode.

Asubiza ikibazo cya Hon Ndagijimana,Minisitiri Bayisenge yagaragaje ko umuryango witegura gushinga urugo uba ukwiye kwitegura, ukajya kubaka urugo ufite ibisabwa byose.

Minisitiri Bayisenge yatangaje ko ubusanzwe inkwano itagakwiye kuba inzitizi kuko atari ikiguzi.

Yagize ati “Itegeko ryacu nta hantu rishyiramo ko utatanze inkwano udasezerana.Inkwano yari ifite igisobanuro cyayo.Ariko ni kwa kundi ikintu kiza tukagifata uko kitari.Nk’ihame ry’uburinganire turabizi ko ari uguha uburenganzira bungana abahungu n’abakobwa,abagore n’abagabo ariko hari imyumvire igenda iyishamikiyeho.”

Yakomeje agira ati”Inkwano yari ikimenyetso cy’ishimwe ariko iyo myumvire ifatwa. Ugasanga n’ababyeyi bayifashe nkaho ari ikiguzi ,nicyo kigomba gushyirwamo imbaraga kurwanywa naho ubwayo n’igisobanuro cyayo  ntabwo byari bibi.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango,yasabye abagiye gushyingiranwa kwitondera ahazaza habo.

Yagize ati”Ugiye gushinga urugo yagakwiye kubanza kwitegura aho kwihuta.Aha niho hagomba gushyirwamo imbaraga akamenya ese gushinga urugo ni iki?Nk’uko ukora umushinga ubyara inyungu ukabanza ukawutegura.Igihe rero udafite akazi,udafite inzu sinumva icyo ujya gushinga urugo .Abana wazababyara babeho gute? Bazaba umutwaro kuri leta .Niho hagomba gushyirwa imbaraga.”

Kugeza ubu inkwano ihabwa ababyeyi b’umukobwa ikomeje kugirwaho impaka ndetse hari aho ifatwa nk’ikiguzi.

Itegeko Nº 32/2016 ryo muri 2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo ya 167 rivuga ko “Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo  umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo.

Gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeanette

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW